Volleyball: Abakinnyi b’u Burundi baraye ku kibuga cy’indege babuze ubwishyu bw’ibipimo bya COVID-19

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Burundi bari mu Rwanda muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball mu Bagore,  baraye ku kibuga cy’indege i Bujumbura nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Volleyball iwabo ribuze amafaranga yo kwishyura ibipimo bya COVID-19. Bahamaze amasaha 22.

Bamaze amasaha 22 ku kibuga cy’indege ikibazo kitarakemuka

Abakinnyi bavuze ko badashobora kwiyishyurira mu gihe ubwo bari mu Rwanda batanze ibihumbi 20 Frw kuri buri umwe. Basabwaga ibihumbi 450Frw kugira ngo bishyure ibipimo bya COVID19.

Ku rundi ruhande, Iradukunda Gordiano uyobora Ishyirahamwe rya Volleyball mu Burundi, yavuze ko nta mafaranga bafite bityo abakinnyi bakwiye kwiyishyurira.

Mbere y’uko iyi kipe iva mu Burundi, Umunyamabanga Mukuru wa Leta y’u Burundi, Ntahorwamiye Prosper, yari yagaragaje uburyo izafashwa mu minsi 10 izamara mu Rwanda.

Hari hagaragajwe ko ibipimo bya COVID-19 mbere yo kugenda ndetse no kugaruka, byose bizishyurwa n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Burundi mu gihe u Rwanda ruzamenyera ikipe ibijyanye n’ingendo i Kigali mu gihe cy’irushanwa.

Guverinoma y’u Burundi ni yo yagombaga kumenyera ikipe ibijyanye n’amafaranga y’ingendo z’indege, amafaranga y’ibipimo bya COVID-19 i Kigali mu gihe cy’irushanwa, amafaranga yo kwitabira irushanwa, icumbi n’ibyo kurya.

U Burundi bwasoreje ku mwanya wa munani mu bihugu icyenda byari byaryitabiriye.

Bwatsinzwe imikino itatu yo mu Itsinda B bwahuyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cameroun na Kenya, yose kuri seti 3-0.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW