Abantu 36 bafatanywe ibicuruzwa bya Miliyoni 90 bitujuje ubuziranenge muri “Operasiyo USALAMA VII”

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021,  rwerekanye ibintu birimo ibiribwa n’ibinyobwa byafashwe muri Operasiyo ya USALAMA VII, byafashwe bitujuje ubuziranenge bikaba bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 91,118,145.

Ibyafashwe birimo ibinyobwa, ibiribwa, amavuta yo gutekesha n’ayo kwisiga

Operasiyo Usalama iba buri mwaka, iyakozwe kuri iyi nshuro ni iya karindwi ikaba igamije kurwanya ibiribwa, ibinyobwa n’imiti bicuruzwa kandi bitujuje ubuziranenge.

Ni Operasiyo ikorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’izindi nzego, ikorwa mu gihugu hose.

Abantu 36 bafatiwe muri iyi operasiyo bakaba bafunze aho barimo gukorerwa dosiye ngo bashyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ubwo RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’izindi nzego barimo kugeza ku banyamakuru ibyavuye mu gikorwa cya  “USALAMA VII” mu gihugu hose, RIB yashimiye abaturarwanda batanze amakuru kugira ngo abakoraga ibinyuranye n’amategeko bafatwe.

RIB yibukije ko iki gikorwa kizakomeza kugirango hakumirwe ingaruka mbi ibi bicuruzwa bigira ku buzima.

Mu byafashwe harimo insinga z’amashanyarazi, urumogi n’ibindi bitandukanye
Bafashwe na RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’izindi nzego
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -