Abari mu rugaga rw’Abacuruzi bo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba barishimira ko kuri ubu ubucuruzi bworohejwe ndetse bumaze gutera intambwe ishimishije.
Mu kiganiro cyihariye UMUSEKE wagiranye n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abacuruzi bo muri uyu muryango, Kalisa John Bosco, yavuze ko muri rusange nubwo hashimwa intambwe imaze kugerwaho hatezwa imbere ubucuruzi, icyorezo cya Coronavirus nk’abacuruzi cyabagizeho ingaruka zitandukanye harimo n’izijyanye no gutanga umusanzu ku banyamuryango.
Yagize ati “COVID-19 yahungabanyije ubukungu bw’uyu muryango ku kigero cyo hejuru .Nk’urugero, mbere ya COVID-19 abacuruzi bo muri aka Karere batangaga umusanzu buri mwaka ugera kuri Miliyari esheshatu z’amadolari avuye ku bukerarugendo buturuka muri aka Karere ariko COVID-19 ije irabizambya byose.”
Kalisa John Bosco yavuze ko mu mezi atatu amaze ayoboye uru rugaga yishimira intambwe imaze kugerwaho irimo no gukuraho n’amafaranga yacibwaga umucuruzi uje muri Tanzania byose bigakorwa hagamijwe koroshya ubucuruzi.
Yagize ati “Ndishimira ko naje hano abacuruzi bazaga Tanzania n’abandi bantu bose basuraga iki gihugu bacibwaga amadolari 100 y’Amerika yo gupimwa COVID-19 ariko naganiriye n’Ubuyobozi bw’Iki gihugu burayagabanya bayashyira ku madolari 50 .”
Yakomje ati “Ni igikorwa cyiza cyane ,ikindi ni uko turi gusaba ko abacuruzi bakiriye inkingo ebyiri nta mpamvu bazajya bongera kwipimisha kandi barakingiwe.”
Uyu muyobozi avuga kandi mu ntego yihaye mu guteza imbere uru rugaga, ari uko mu myaka itanu iri imbere ubucuruzi buzagera ku kigero cya 40%.
Yagize ati “Nihaye intego zikomeye ariko nziza kandi nzazigeraho .Naje kuyobora uyu muryango ubucuruzi buri kuri 15% nge rero nihaye intego zanjye ni uko byibura mu myaka itanu iri imbere ubucuruzi buzaba bugeze kuri 40%. Mfite umugambi wo kongeraho 25%.”
Yakomeje agira ati “Ikindi nihaye kuzamura ibikorwa by’urubyiruko bari mu bucuruzi nabo bagatera imbere.”
- Advertisement -
Urugaga rw’abacuruzi bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba rufite ikicaro gikuru Arusha muri Tanzania .Ukaba warashinzwe mu mwaka 1997 ugamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu muryango washinzwe hagamijwe gukuraho inzitizi zatuma ubucuruzi budatera imbere.Ufite amashami kandi ahantu hatandukanye mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Ibirasirazuba.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818