Abatuye Umujyi wa Kigali bongeye kwishimira Car Free Day (Amafoto)

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Ukwakira 2021, abatuye Umujyi wa Kigali babyukiye muri siporo rusange, aho imodoka ziba zerekeje mu kerekezo gitandukanye n’ahakorerwa siporo bizwi nka ‘Car Free Day’ hari hashize igihe COVID-19 ihagaritse uyu mwanya wo kugorora ingingo ku batuye Kigali.

Iyi siporo ikorwa n’ingeri zose z’abatuye Kigali mu rwego rwo gufasha ubuzima kuba bwiza

Siporo yakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19. Iyi siporo yatangiwemo ubutumwa bwo gukangurira buri muntu wese kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Car Free Day yabaye kuri iki Cyumweru, ni yo ya kabiri  ibaye kuva muri Nyakanga mbere y’uko hashyirwaho Guma Mu Rugo yatumye siporo rusange ihagarikwa ubwo ubwandu bwa COVID-19 bwari bumaze kwiyongera.

Abayitabiriye uyu munsi kuva saa 7h00 a.m kugera saa 10h 00 a.m bubahirizaga amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma ya siporo ndetse n’igihe cyose bibaye ngombwa.

Muri iyi Siporo Rusange, Umujyi wa Kigali ufatanyije na Polisi y’u Rwanda ndetse n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), bakoze ubukangurambaga bwo gukangurira buri muntu wese kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, ubutumwa bukaba bwatanzwe hifashishijwe indangururamajwi.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo no kubiborohereza, gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu.

Kuri ubu no mu Ntara zindi iyi Siporo irakorwa. Mu ntangiriro za 2018 nibwo Perezida Paul Kagame yasabye ko yazajya iba kabiri mu kwezi; ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu.

Abatuye muri Kicukiro bakora Siporo bananura iminsi ku mafare ndetse no kwiruka

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT


UMUSEKE.RW