Ally Niyonzima afitiwe icyizere n’ikipe nshya yo muri Saudi Arabia

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Ally Niyonzima uheruka gutandukana na Azam FC yo muri Tanzania, yamaze kubona ikipe nshya ya Jeddah FC yo muri Saudi Arabia.

Ally Niyonzima yagiye muri Saudi Arabia avuye muri Tanzania

Ally ari mu ikipe yitwa Jeddah FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia.

Mu gihe gito ayimazemo ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yifashisha mu mikino yayo, ntajya apfa kubura muri 11 babanza mu kibuga.

Nyuma y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, Jeddah FC ya Ally Niyonzima iri ku mwanya wa 9 n’amanota 7, urutonde ruyobowe na Al Adalah ifite amanota 13.

Muri Nyakanga nibwo Ally Niyonzima wari usigaje umwaka umwe w’amasezerano yari afite  muri Azam FC yatandukanye na yo yari yasinyiye kuiyikinira imyaka 2 muri Kanama 2020.

Mu mikino yose ikipe ye iramwiyambaza

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -