Bizimana Djihad yarampagaye ambwira ko yanduye COVID19 – Mashami

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Bizimana Djihad wagombaga kugera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, ntabwo azitabira imikino ibiri y’Amavubi kubera ko  yanduye Covid-19 nk’uko byatangajwe n’umutoza w’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’.

Bizimana Djihad ntakije gukinira Amavubi

Kuri gahunda byari biteganyijwe ko Bizimana Djihad agera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira, 2021 gusa nyuma yo kwandura Covid-19 ntabwo uyu musore azakina imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Uganda.

Ubwo ikipe ya KMSK Deinze Bizimana Djihad akinira yiteguraga gukina umukino wa shampiyona yari ifite kuri iki Cyumweru, iyi kipe yapimishije abakinnyi bayo byaje kurangira Bizimana Djihad bamusanzemo COVID-19, ahita ajyanwa mu kato.

Mashami Vincent umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yatangaje ko bavuganye akamumenyesha ko yanduye icyorezo cya COVID-19.

Ati : “Yarampamagaye kuri telephone ambwira ko yanduye COVID-19, atazitabira ubutumire. Namwifuriza gukira vuba kugira ngo akomeze akazi.”

Bizimana Djihad usanzwe akina mu kibuga hagati, yari mu bakinnyi Amavubi yakoresheje mu mikino ibiri yahuyemo na Mali ndetse na Kenya.

Amavubi afite imikino ibiri azahuramo na Uganda aho umukino ubanza uzaba kuri uyu wa Kane tariki 7, naho umukino wo kwishyura uzabere muri Uganda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW