Cristiano Ronaldo ategereje abana b’impanga, n’ubundi mbere yarazibyaye

webmaster webmaster

Rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira ikipe ya Manchester United mu Bwongereza, Cristiano Ronaldo yahishuye ko we na Georgina Rodriguez ukomoka muri Espagne bagiye kwibaruka impanga.

Christiano Ronaldo afite abana bane umukuru afite imyaka 11 abamukurikira umuhungu umwe n’abakobwa 2 bavutse muri 2017

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cristiano yagaragaje ibyishimo atewe no kuba agiye kongera kwibaruka impanga, ni izo agiye kubyarana n’umukunzi we Georgina Rodriguez n’ubundi bafitanye umwana w’umukobwa witwa Alana Martinez

Yagize ati “Twishimiye kubamenyesha ko twitegura kwakira impanga. Imitima yacu yuzuye urukundo, sitwe tuzarota duhuye namwe.”

Izi ni impanga za kabiri za Cristiano Ronaldo, ni nyuma ya Eva Maria Dos Santos Aveiro na Mateo Ronaldo.

Georgina Rodriguez na Cristiano basanzwe barera izi mpanga zavutse ku mugore watewe intanga akabatwa ariko akaba atarigeze avugwa na rimwe amazina, ndetse barera Cristiano Ronaldo Jr, uyu na we afite imyaka 11 ariko Christiano Ronaldo yavuze ko azamubwira umubyeyi we amaze gukura.

Bivuze ko ubu Christiano Ronaldo afite abana 4 akaba ategereje impanga.

Eva Maria Dos Santos Aveiro na Mateo Ronaldo ni impanga zabyawe n’umugore watewe intanga arazitwita
Christiano Ronaldo Jr ubu akina mu ikipe y’abana ya Juventus, agaragaza icyizere ko na we azaconga ruhago

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

- Advertisement -