EPISODE 17: Inzira ziragenda zifunguka Superstar yikuye mu mutego w’umukiliya we wa mbere

Umwanditsi: NIYONZIMA Eric – A rubay writer

 

Superstar –“Cyakoze mu by’ukuri reka nkubwire, njyewe nakekaga ko kwandikisha company ari ikintu kigoye, gisaba kujya ku cyicaro cya RDB kandi bigasaba n’ibindi byangombwa bihambaye.”

Umusore –“Oya rwose, uko igihugu cyacu kigenda gitera imbere, ibintu byaroroshye kuko hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga. Ubu wifashisha murandasi ukandikisha umushinga wawe cyangwa ugashinganisha izina ry’ibikorwa byawe! Kandi bihita birangira cyakora hakenerwa irangamuntu yawe n’indi myirondoro igiye itandukanye gusa.”

Superstar –“Hmm… yampayinka! Yeh, rwose urakoze ku bw’ayo makuru y’ingirakamaro. Ubwo se uhabwa icyangombwa cyemeza ko company yawe yemerewe gukora gute?”

Umusore –“Iyo wakoresheje murandasi gutyo, bakiguha kuri email, rwose ni ubuntu kandi ni uburyo bwizewe.”

Superstar –“None se ikindi kibazo, ku kijyanye n’imisoro. Ngirango utangira gusora, company yawe icyandikishwa?”

Umusore –“Hahahahh oya rwose. Buriya nta muntu usora atungutse, kandi niba ibikorwa byawe bitarazamo ihererekanya ry’amafaranga ku bw’ibicuruzwa cg servise, urumva wasora gute? Rwose usora iyo ufite aho ukorera kandi ibikorwa byawe byatangiye kugena ibiciro bitangirwa inyemezabwishyu. Ikindi ni uko ako ari akazi k’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, ntaho bihuriye na RDB.”

Superstar –“Ni ukuri ndagushimiye cyane. Basi reka nkwisabire ubufasha, ndagira ngo umfashe kwandikisha company yanjye nonaha!”

- Advertisement -

Umusore –“Hm reka, nonese ufite igitekerezo cyiza cyarenze kuba amahirwe none kikaba cyaravuyemo business?”

Superstar –“Rwose kirahari, kandi nagikoreye inyigo, muri make ni indakemwa. Ahubwo mbwira niba umfasha muri icyo gikorwa.”

Umusore –“Nta kibazo rwose, reka dukoreshe mudasobwa gusa uraza kunyishyura ibihumbi 2 y’ubufasha.”

Superstar –“Nta kibazo rwose. Business yanjye yitwa STAR CONSULTANCY”

Ibyo byose nibyo Superstar yibukaga yaganiriye na wa musore ukora amakashe wari ufite company, ahita anakoresha irangamuntu ye ya 2 ari nayo yemewe, nuko nyuma yaje kwakira ubutumwa kuri email bw’icyemezo cy’uko company ye iriho kandi ifite ubuzima.

Tugaruke akimara gutegwa umutego nabo bagabo babiri:

Ubwo rero uwo mugabo yara azi ko amuteze umutego ukomeye imbere y’umukoresha we mushya Mugenzi, nuko Superstar no kwihagararaho kwinshi aba abwiye abo bagabo ati:

Superstar –“Kuko muntunguye ntabwo icyemezo cy’urupapuro ngifite gusa reka nze nkibereke muri telephone….. Ngiyi company yanjye yitwa Star Consultancy kandi ndakeka izina ryayo ryumvikanisha ibyo nkora kandi nibyo nari nabwiye uyu mukiliya wanjye!”

Mugenzi –“Ndumva ntewe ishema nawe musore. Iyabaga abikorera bose bari bameze nkawe, ndahamya ko uzagera kuri byinshi kandi vuba!”

Superstar –“Murakoze cyane!”

Wa mugabo –“Rwose nanjye noneho nishimiye gukorana namwe! Ni iby’agaciro kandi uretse n’akazi turi gukorana tuzakorana n’ibindi byinshi, reka nkurebere irangamuntu yawe.”

Superstar –“Ndabashimiye cyane pe, kandi ndahamya ko buri wese yambera umukiriya mu gihe yumva ko ataragera ku ndunduro mu bukungu. Rwose njye sinigira abantu imishinga ngo ijye mu bikorwa, ahubwo nkorana n’abagitangira cyangwa n’abasanzwe bakora nkabafasha mu muyoboro w’ubujyanama no kunoza ibikorwa byabo nanjye ngahemberwa icyo. Ni ukuri ari ugitangira cg uwatangiye uwo mubera nka vola y’imodoka mu gihe we aba ari nka moteri (imbaraga)”

Mugabo –“Rwose ni ubwa mbere ngize ikiganiro nk’iki”

Superstar –“Nk’urugero, nyuma yihananuka ry’ubukungu bw’isi mu mwaka 1929 (World Economic Crisis), hano isi y’ubukungu yahise ihinduka cyane, aho kuva icyo gihe kugeza ubu, umukoresha n’umukozi baba bahari babereyeho igice cya gatatu cy’ubwami aricyo abaguzi cg abakiriya. Rero impamvu mbivuze ni uko nkigera hano mu nzu ya Mugenzi nahabonye ikibazo, kandi kibonewe igisubizo byaba ari umwihariko w’ibikorwa bya Mugenzi muri uyu Mujyi wose. Buri muturage yahita yumva atewe ishema no guhora ahahira Mugenzi mu gihe akeneye ibicuruzwa afite. Rwose nyakubahwa hano nakunze uburyo bwiza mukoramo gusa mukeneye icyo kintu nk’umwihariko mwatsindisha abandi mufite ibicuruzwa bimwe (INNOVATION).”

Mugenzi yahise ashyuha arashya neza neza asaba Superstar ko baza kugira ikindi kiganiro kihariye gusa Superstar amubwira ko bitarakorwa nk’umukozi we ahubwo biza gukorwa, boss we aba umukiliya wa Superstar. Superstar yahise yegera ku ruhande aganira na wa mugabo nuko banoza umugambi bari bafitanye mu gihe uwo bazifashisha azaba avuye muri Uganda.

Superstar yari umuntu ugira icyizere mu byo akora byose kandi ntiyemeraga gutsindwa ko umuntu bananiranywe kandi akibona andi mahirwe yo gukomeza kumwigarurira. Bakimara kuvugana yahise ahamagarwa na wa mukobwa wa Nyabugogo nuko amusaba ko bahura gusa Superstar abwira uwo mwari ko bigoye ariko banabivuganira kuri telephone niba ari ibiganiro. Ubwo Superstar yahise ajya ahantu hatuje nuko uwo mukobwa aravuga;

“Ni ukuri nagerageje gusubiza ibibazo byose wambajije nibyo naba nibaza gusa nagize imbogamizi imwe!”

Superstar –“Uri kwibaza ukuntu uzakorera Nyabugogo kandi usimbuye uwari uhasanzwe, mbega urumva uzagirana amakimbirane n’abantu mwari mumenyeranye? Ikindi uri kwibaza ukuntu uzumvisha ba nyiri ubwiherero ko babuguha ukabukodesha?”

Uwo mukobwa –“Hmm… none se ibyo ubibwiwe n’iki? Ni ukuri nibyo ndi kwibaza uko ubivuze!”

Superstar –“Nuko narimbizi ko aribyo bibazo by’ingutu uhura na byo. Sasa rero nta marangamutima aba muri business ariko nabwo si byiza guhemuka cyangwa kuvutsa umuntu amahirwe ye kandi asanzwe akuziho ubunyangamugayo witwaje business. Niyo mpamvu ukwiye guhindura ukajya nkaza Remera zibaho abantu benshi kandi ukavugana na ba nyiri ubwiherero neza. Ntukeke ko haba hahenze kuko burya ubwiherero buhenda bitewe n’ababugana ku munsi, rero Nyabugogo biba bihenze kandi burya ni byiza gutangira gakeya.”

Uwo mukobwa –“None se ku kijyanye no kuvugana n’abakodesha ubwo bwiherero?”

Superstar –“Icya mbere ni amakuru. Amakuru y’uko aho hantu bakora, amafaranga bakodeshaho, ndakeka ibindi usanzwe ubizi, rero ayo makuru uyahabwa n’umuntu wishyuza uhicaye nk’uko nawe wayampaye kandi mu buryo nshaka bwose. Uwo muntu ni we uzaguha na numero za nyiraho! Rero kuko uraba uzi ayo bamwishyura ku kwezi bamukodeshaho, ugende wongeraho make kandi umusezeranye kumwishyura amezi ari hejuru y’atatu icya rimwe ku yo muba mwemeranyijwe. Natsimbararara akakubwira ko atakuramo usanzwemo, umwongereho Frw 5 000. Ndakubwira ko utarenga metero 2 atarakubwira gutegereza uwo akazavamo, kuko abantu muri business, dupfana amafaranga.”

Uwo mukobwa yahise yiyemeza kubikora gusa Superstar amwibutsa no kujya asengera buri gikorwa cye. Umunsi wabaye umuyonga vuba nuko ajya gusinyana na Mugenzi amasezerano gusa batarabikora Superstar aba aramubwiye ati:

“Nyakubahwa oya! Oya Rwose sinshaka na gato kuba umukozi wawe ndabyanze!”

Akivuga atyo atarasobanura, Liliane yahise akubita urugi ni uko aza nkiyagatera avuga ati:

“Ibi bintu murimo ni umwanda. Ni gute ntegereza igihe kingana gutya hejuru yo gusinya ubupapuro butampaye cumi na kabiri. Mubihagarikire hano di kuko ntibinduta!”

Ibaze: Liliane se ko aje atarwiyambitse, habaye iki?

 

NTUGACIKWE NA EPISODE 18

Yatunganijwe n’itsinda ry’ubwanditsi rya www.rubay.rw RUBAY (Rubay Stories).

A story powered by www.umuseke.rw

 

SOMA INDI NKURU IRYOSHYE YITWA “LOVE CRIME”… sura urubuga www.rubay.rw

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW