Essence na Mazutu byazamutse – Leta ivuga ko yigomwe imisoro ngo ibiciro bitazamuka

webmaster webmaster

Leta y’u Rwanda yigomwe amwe mu mahooro asanzwe yakwa ku bicuruzwa by’ibikomoka kuri Peterori  kugira ngo ubukana bw’izamuka ryabyo ku isoko  mpuzamahanga bidahungabanya ibiciro ku isoko muri rusange ku byo abaturage bakenera umunsi ku wundi.

Leta ivuga ko yigomwe imisoro kugira ngo ibiciro bitazamuka cyane (Internet Photo)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira, 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwavuguruye ibiciro by’ibikomoka kuri Peterori, ibyashyizweho biratangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira, 2021 kugera 14 Ukuboza, 2021.

Mu itangazo icyo kigo cyanyujije ku rubuga rwa Twitter, cyatangaje ko igiciro cya lisansi i Kigali kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1,143 kuri litiro, igiciro cya Mazutu ntikigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1.054 kuri litiro.

RURA yagize iti “Leta y’u Rwanda yigomwe amwe mu mahooro asanzwe yakwa ku bicuruzwa by’ibikomoka kuri peterori kugira ngo igiciro cya lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 110 hiyongereho 55Frw kuri litiro. Naho igiciro cya Mazutu Leta yigomwe amafaranga 80 kugira ngo kigume aho cyari gisanzwe kiri.”

RURA yakomeje ivuga ko  iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere  bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri  kuri Peterori zikaba zabangamira umuvuduko w’ubukungiu bw’Igihugu buri kwiyubaka nyuma yo gukererezwa n’ingaruka za  COVID-19.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr Nsabimana Erneste yashimangiye ko Leta y’u Rwanda yigomwe amwe mu mahoro ku giciro cya Mazutu kugira ngo kidahinduka.

Yagize ati “Mazutu yiyongereyeho amafaranga 80frw kuri litiro ku kigereranyo cya 7,6%. Leta yafashe icyemezo ko hari imisoro igomba kwigomwa maze igiciro cya Mazutu kigume aho kiri kugeza Tariki 14 U Kuboza uyu mwaka.”

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete  na we yasobanuye impamvu Leta yigomwe 100% kuri Mazutu naho kuri Lisansi 50%.

Yagize ati “Burya Mazutu niyo ikoreshwa ibintu byinshi bitandukanye. Niyo ikoreshwa mu ngendo rusange, niyo ikoreshwa na ziriya modoka zizana imizigo hirya no hino. Niyo mpamvu usanga inyinshi 70% ari izikoreshwa na Mazutu. Ibyo bifite akamaro kanini cyane kuko biba bifashije na ba bandi, biba bifashishe ibicuruzwa kugira ngo bitajya hejuru ariko bikaba binafashije n’abagenzi kugira ngo ibiciro bidakomeza guhindagurika.”

- Advertisement -

Amb. Gatete yavuze ko Guverinoma yashyizeho angana na miliyari 29 frw ku mwaka afasha abagenzi kugira ngo batishyura igiciro kirenze ariko n’abafite imodoka badahombye.

Yavuze kandi ko kuva mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka kugeza muri uku kwezi kwa Ukwakira, Leta imaze gukoresha angana na miliyari 7,2frw kugira ngo izibe icyuho cyabaho ku bikomoka kuri peterori hirindwa ko ibiciro byazamuka.

Minisitiri Gatete yavuze ko ibi byakozwe ku neza y’Abanyarwanda hagamijwe  gukomeza guhangana n’ingaruka zatewe na Coronavirus ariko avuga  ko uko ubukungu bw’Igihugu buzagenda buzahuga imfashanyo nayo izagabanyuka.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW