Gicumbi FC yegukanye igikombe shampiyona y’icyiciro cya kabiri hitabajwe penaliti

webmaster webmaster

Ikipe ya Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda y’umupira wa maguru icyiciro cya kabiri mu bagabo itsinze Etoile de l’Est penariti 14 kuri 13 nyuma y’uko iminota 90 irangiye amakipe aguye miswi 2-2.

Gicumbi FC itwaye igikombe itsinze penaliti 14 kuri 13 za Etoile de l’Est

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Ukwakira 2021, saa Cyenda z’amanywa (15:00pm), nibwo habaye umukino wa nyuma wasozaga icyiciro cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda, ni umukino wabereye kuri Sitade Amahoro I Remera, uhuza amakipe yamaze kuba azamuka mu cyirico cya mbere ya Gicumbi FC na Etoile de L’est y’i Ngoma.

Umukino watangiye amakipe yose ashaka intsinzi, maze ikipe ya Etoile de l’Est ifungura amazamu ariko Gicumbi iza kwishyura igice cya mbere kirangira amakipe yose anganya igitego 1-1.

Amakipe yagarutse mu kibuga ashaka kwisobanura, Gicumbi iba iya mbere mu kugaragaza inyota y’igitego ibifashijwemo n’abakinnyi bayo irakibona ubwo iba iyoboye umukino n’ibitego 2-1. Gusa Etoile de l’Est nayo yongeye gushimangira ko itararekura igikombe yishyura igitego amakipe aba akomeje kunganya 2-2, ibi bitego byaje gutuma iminota 90 y’umukino irangira amakipe anganyije.

Nyuma y’uko umukino urangiye bitarasobanuka uhabwa igikombe, byabaye ngombwa ko hitabazwa penaliti. Maze penaliti 5 ziteganywa zirangira hinjijwe penaliti 4-4, umusifuzi agenda yongera ho imwe imwe kugeza aho Gicumbi FC yinjije penaliti ya 14 ariko Etoile de l’Est inanirwa kuyinjiza, umukino uba usorejwe aho Gicumbi FC itsinze kuri penaliti 14 kuri 13.

Umukino ukaba warangiye ibyishimo bitashye mu Majyaruguru y’u Rwanda, intsinzi iririmbwa n’abanya Gicumbi, maze abo mu Burasirazuba mu karere ka Ngoma baba batahanye umwanya wa kabiri.

Aya makipe Gicumbi FC na Etoile de l’Est yahuriye ku mukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu bagabo, akaba umwaka utaha w’imikino 2021-2022 uzatangira 30 Ukwakira 2021, akaba azakina Shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ku rundi ruhande, ku isaha ya saa sita n’iminota mirongo itatu (12:30pm), kuri sitade Amahoro, Amagaju FC na Heroes FC zahataniraga umwanya wa gatatu. Umukino ukaba warangiye amakipe yose anganya igitego kimwe kuri kimwe 1-1, maze hitabazwa penaliti, birangira Heroes FC yinjije 5 Amagaju FC yinjiza 4. Umwanya wa Gatatu wengukanwa na Heroes FC, Amagaju asubira Nyamagabe amaramasa.

Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gicumbi FC
Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga kuri Etoile de l’Est
Byari ibyishimbo kuri Etiole de l’Est ubwo yafunguraga amazamu
Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri
Gicumbi FC itwaye igikombe itsinze penaliti 14 kuri 13 za Etoile de l’Est

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW