Kigali: Batanu bafashwe bakekwaho gukorera abandi ibizamini byo kubona permi

webmaster webmaster

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu batanu yafashe bakorera abandi ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga  (Permi-provisiore).

Abantu batanu bafashwe barimo bakorera abandi impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga

Kuri uyu wa Gatuna, tariki 15 Ukwakira 2021, ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali I Remera mu Karere ka Gasabo, nibwo polisi yerekanye aba bantu yafashe mu bihe bitandukanye.

Nshimiyimana Eric ukomoka mu Karere ka Gakenke, yavuye muri aka karere aza mu Mujyi wa Kigali azanywe gukorera ikizamini umuntu maze tariki ya 13 Ukwakira afatirwa mu cyuho ari muri sitade ya Kigali i Nyamirambo arimo gukorera uwo muntu ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.

Ati “Kuko njyewe nize amategeko y’umuhanda, umuntu yaranyiyambaje ngo mukorere ikizamini. Yampaye ibyangombwa bye njya kumukorera, ni umuntu wo mu muryango wacu nta kiguzi nari namwatse.”

Nshimiyimana Eric avuga ko ubwo yinjiraga muri Sitade gukora iki kizamini yinjiriye ku izina ry’umuntu yari agiye gukorera ariko ibyangombwa yerekanye n’ibye bwite, gusa abapolisi baje kugenzura uko abantu barimo gukora ibizamini basanga urimo gukora ikizamini siwe wagombaga kugikora.

Ndahimana Primien we avuka mu Karere ka Gakenke ariko atuye mu Karere ka Musanze, nawe ni umwe muri aba bafashwe bakorera abandi impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, tariki ya 12 nibwo yavuye mu Karere ka Musanze ajya mu Mujyi wa Kigali gukorera abantu babiri ibizamini. Yemereye itangazamakuru ko umwe yari yamwemereye amafaranga y’u Rwanda 40,000Frw undi yamwemereye ibihumbi 20.

Yagize ati” Tariki ya 12 nari nakoreye umwe na tariki ya 13 nkorera undi, uyu wa nyuma nibwo abapolisi bamfatiye muri sitade i Nyamirambo ndimo gukora ikizamini, barebye ku mafoto babona jyewe warimo nkora ikizamini ntasa n’uri ku rupapuro rw’ikizamini, nibwo bahise bamfata.”

Aba bose uko ari batanu bicuza ibyo bakoze bakanasaba abantu kwirinda gukora ibyaha nk’ibi bakoze, bagasaba n’undi wese ubitekereza kubireka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yasobanuye uburyo aba bantu bafashwe, ashimangira ko ibyo bakoze binyuranyije n’amategeko.

- Advertisement -

Ati” Nta muntu wemerewe gukorera undi ikizamini kuko bihanwa n’amategeko, kandi umuntu ukoze icyaha ajye amenya no kwirengera ingaruka zabyo. Aba bantu harimo uwari umaze gukorera abantu babiri ibizamini, uwa mbere yaramukoreye aranatsinda, bucyeye yagarutse gukorera undi nibwo twamufashe kandi nawe arabyiyemerera.”

CP Kabera, yakomeje avuga ko habanje gufatwa abakoreye abandi ibizamini, gusa nabo bakoreraga nabo ngo barimo gushakishwa kandi bazafatwa. Abagiriye inama yo kwigaragaza hakiri kare kuko n’ubundi imyirondoro izwi. Aboneraho gukangurira abantu kwiga neza bakikorera ibizamini ku giti cyabo kuko ibinyuranye n’ibyo ari ibyaha kandi abazafatwa bazabihanirwe.

Abafashwe uko ari batanu bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza banakorewe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyo itegeko rivuga

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya  276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW