Gitega: Gaz yaturitse inzu yari iteretsemo ifatwa n’inkongi

webmaster webmaster

Mu Murenge wa Gitega, Akagari ka Kora, mu Mudugudu wa Mpazi mu nzu y’uwitwa Kayinamura Andre gaz yaturitse iteza inkongi, hangirika ibikoresho bitandukanye birimo televiziyo na matelas.

Abaturage bagerageje kuzimya umuriro bakoresheje imbaraga zabo

Amakuru avuga ko ibi byabaye  mu masaha ya saa tanu zo ku manywa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira, 2021.

Intandaro y’inkongi ni umukozi wo mu rugo wasize afunguye gaz maze ajya gucana ibishashi bifata matelas ubwo inzu ifatwa n’inkongi.

Ibyo bikimara kuba, abaturanyi baje gutabara bagerageza kuzimya bakoresheje amazi ndetse hitabazwa na Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe kuzimya inkongi gusa imodoka ishinzwe kuzimya inkongi, ibura inzira hitabazwa imbaraga z’abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayamenye bakihutira kujya gutabara.

Mugambira yasabye abaturage ko mbere yo kugura gaz bajya babanza gusobanurirwa imikoreshereze yayo.

Yagize ati “Kimwe mu byo dusaba abaturage cyane, ni ukugira amakuru y’ibanze ku mikoreshereze ya Gaz. Turasaba ko aho bagiye kugura gaz bajya bahabwa n’udupapuro turiho ubutumwa bwigisha uko gaz ikoreshwa kugira ngo babashe kwirinda izo mpanuka.”

Yakomje agira ati “Ikindi turimo dusaba ni uko abaturage bagira twa kizimya mwoto duto dushobora kubunganira igihe cyose hashobora kuvuka inkongi.”

Uretse ibikoresho byo mu nzu byangiritse, nta muntu wigeze ukomereka cyangwa ngo agwe muri iyi mpanuka.

- Advertisement -

Si ubwa mbere humvikanye inkuru ya gaz yaturitse igateza  inkongi bityo abaturage bakaba basabwa kwitwararika ku mikoreshereze yayo.

Umuriro wari mwinshi bagiye kuwuzimya byinshi byahiye
Impanuka nta we yahitanye cyakora ibikoresho byo mu nzu byangiritse

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW