Kirehe: Umugabo arakekwaho kwica abuzukuru be 2 afatanyije n’abahungu be

webmaster webmaster

Abana babiri bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Musaza basanzwe mu murima wo kwa Sekuru barapfuye, abaturage bakeka ko bishwe na Sekuru abaziza ko batamushyiraga ibiryo.

Inkuru dukesha bagenzi bacu bo muri www.muhaziyacu.rw, ivuga ko ahagana mu masaha ya saa tatu za mugitondo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2021 mu Kagari ka Kabuga mu Mudugudu wa Kambwire nibwo imirambo y’aba bana yagaragaye.

Ikaba yasanzwe mu murima w’umusaza witwa Bavumiragira Cyprien akaba sekuru w’abana ba Mukanizeyimana Ernestine ufite imyaka 35, uyu mugore bivugwa ko yabyariye iwabo aho yabanaga n’umubyeyi we ndetse na basaza be.

Nkuko byemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza Bihoyiki Léonard, ngo uyu Mukanizeyimana yabanje kubura umwana we w’imyaka 12 witwa Niyikiza, sekuru na ba nyirarume b’abana babwiye uyu mugore ko umwana we yagiye gusura abantu bo mu muryango nyuma y’icyumweru kimwe nibwo habuze undi mwana w’imyaka itatu bamubwira ko yagiye gusura se umubyara.

Kuya 13 Ukwakira nibwo uyu mugore Mukanizeyimana yagannye ubuyobozi bw’umudugudu abumenyesha ko yabuze abana be,  kuri uyu wa 15 abaturage bose b’umudugudu batangiye gushakisha abana bahera mu murima wabo baza gusanga aho abana batabwe bashyizwe mu mifuka nibwo abaturage bahise bafata abagize uyu muryango bakekwaho kugira uruhare rwo kubica.

Umwe muri abo akaba musaza wa Mukanizeyimana witwa Ntirenganya Felicien yemereye abaturage ko afatanyije na se umubyara na murumuna we aribo bishe aba bana bacukura imyobo mu isambu yabo babajugunyamo.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musaza Bihoyiki Léonard yakomeje agira ati “RIB na Polisi n’izindi nzego dukorana twahageze, ubu imirambo igiye kujyanwa ku bitaro bya Kirehe gupimishwa, aba bakekwa na bo bashyikirizwe ubugenzacyaha, ikindi ni uko tugiye kuganiriza abaturage tubahumurize”.

Kuri ubu Sekuru w’aba bana ndetse n’abahungu be babiri bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kirehe.

IVOMO: muhaziyacu.rw

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW