Gsb Kiloz yasohoye indirimbo ikubiyemo ibaruwa ifunguye ku Banyamakuru

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Umuraperi Gsb Kiloz yasohoye indirimbo nshya yise “Abanjye Ndabazi” yashimiye bamwe mu bantu bamufashije mu muziki akaba amaze kugira urwego ageraho.

Umuraperi GSB Kiloz uzwiho kutarya iminwa yavuze abanyamakuru bamufashije mu muziki ndetse n’abo afata nk’ indryarya zigamije indonke.

Iyi ndirimbo Abanjye Ndabazi yakorewe muri Goodkind Record aho yakozwe na Producer Nexus uri kumufasha ku mushinga uyu muraperi yise Tell Em Show urubuga rushya rw’abanyempano mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda.

Muri iyi ndirimbo Gsb Kiloz avuga ko ubu yamaze kubona umurongo w’abamukunda ba nyabo n’abandi bamuryarya, by’umwihariko mu ruganda rwa muzika nyarwanda, asobanura ko hari icyizere cyo kuzamura ibendera ry’iyi njyana kuko aho yavuye ari kure kandi abishimira abo yise “abasangirangendo b’ukuri.”

Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 34, Gsb atangira avuga ko hari ibyo abwira abakunzi b’umuziki bifite aho bihurira n’ubuzima bwe ko byeruye ari ishimwe rimuvuye ku mutima.

Mu gitero cya mbere Gsb Kiloz yumvikana avuga inzira y’inzitane yanyuzemo ubwo yinjiraga mu muziki aho abigeranya no gucurangira abahetsi ariho yahereye yibohora ngo ajyane n’abakunzi be b’ukuri.

Ati “Nihahandi uhongera umwanzi akagucucura ibanga nabwiwe na nyogokuru nkiri umwana, ni iki utumva imikarago y’umukambwe ituruka kwa nyokuru n’ubwo nawe yancomotse igihe kitaragera ngo mwiture, … niyo mpamvu ntacinya inkoro njyana n’ababizi,…”

Yabwiye UMUSEKE ko urukumbuzi rwa Nyirakuru witabye Imana ruri mu byatumye akora iyi ndirimbo.

Ati “Nayikoze nyuma yo gukumbura Nyogokuru wamfashije nkiri umwana najya kugera ubwo namwitura agahita ancika Imana ikamwisubiza, byanteye igikomere mpita niyemeza ko buri wese uzajya umfasha nzajya mfata igihe runaka mushimire mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu gihe nkiriho nawe agihumeka.”

- Advertisement -

Mu gitero cya kabiri Gsb Kiloz yumvikana ashimira abanyamakuru barimo Johnson Kaya winjije muzika ye hanze y’u Rwanda, Producer Nexus umuyobozi wa Goodkind Record ifasha cyane uyu muhanzi, Mc Gasana Inyamamare, umunyamakuru Bogard wa RBA na Anitha Pendo utaribagiwe ko n’abakora Hip Hop bagomba kwamamara n’abandi.

Ati ” Nakinnye riboso mu misozi n’ibibaya aho byari bikaze nari no kuhasigara, Johnson Kaya niwe wankinaga i Goma naho Young Ellyman ku nkuru 4ziromu,amahoro y’Imana kuba pampes banjye,amahoro y’Imana kuri Nexus kuri Gasana Inyamamare,’kuri Bogard..,kuri Dj Bisosso, Gitego Mwenyewe,..ntago nagotwa Anitha umu Baby wirwanyeho uzirikana ko ababire bagomba kwamamara.”

Muri iyi ndirimbo avugamo uburyo umunyamakuru Mc Tino yigize kumutumira mu kiganiro bataziranye bagakorana ibyo yise amabara, avuga abarimo Dj Sonia,Diaz ukorera Radio Huguka, Cedu Cedrick, Dj One na Vovo ba Energy Radio i Musanze, Dj Didyman,McKenna, David Mayira n’abandi bamufashije, avuga ko bazicara bakamenaho abiri bishimira iterambere amaze kugeraho.

Mu gushyira hanze amazina yabamufashije gusohoka mu nzira y’inzitane itorohera abahanzi by’umwihariko abakora injyana ya Hip Hop GSB Kiloz yagize ati.

“Ibi ni  mu rwego rwo kwereka abantu bamfashije bigoye ko mbazirikana kandi nashakaga no gutoza abantu bumva indirimbo zanjye kujya bashimira ababafashije bakiriho kuko biba byiza.”
Niko yabwiye UMUSEKE

Muri iyi ndirimbo kandi yanenze abantu bifuza ko bagurwaho inzira kugira ngo bamamaze ibihangano by’abahanzi bwacya bakabasebya mu bantu n’abamufitiye ishyari.

Kanda hano wumve indirimbo abanjye ndabazi ya Gsb Kiloz

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW