Hassan Muhire abona intego ya Rugende FC yaragezweho

webmaster webmaster

Umutoza mukuru w’Ikipe ya Rugende Training Center yo mu Cyiciro cya Kabiri, Muhire Hassan, ahamya ko nubwo itabashije kugera muri ½ cy’iyi shampiyona ariko intego y’ikipe yagezweho.

Muhire Hassan utoza Rugende FC, yatabaje FERWAFA kubera imisifurire mibi yo mu Cyiciro cya Kabiri (Archives)

Ni nyuma yo gusezererwa na Etoile de l’Est FC, ku giteranyo cy’igitego kimwe mu mikino ibiri aya makipe yakinnye.

Gusa n’ubwo Rugende Training Center itabashije gukomeza mu bindi byiciro, ariko umutoza mukuru wayo, Muhire Hassan yavuze ko intego y’ikipe yo kuzamura abana yagezweho ndetse ko hari n’amakipe yamaze kurambagiza abakinnyi b’iyi kipe.

Uyu mutoza avuga ko intego nyamukuru y’iyi kipe, ari ukuzamura abakinnyi bakiri bato ikabaha amahirwe yo gukina mu makipe yisumbuyeho.

Ati “Ni abana bakiri bato kuko umukuru muri bo afite imyaka 23. Ni ikipe ntoya cyane bazagenda bamenyera, kandi n’ubundi hari amakipe amaze kurambagizamo benshi ku buryo mbona umushinga wacu urimo kugenda neza.”

Uyu mutoza akomeza avuga ko kuba ikipe itajya mu Cyiciro cya Mbere ariko byibura ikagira abo ifasha kukijyamo, intego iba yagezweho.

Ati “Uyu mushinga ndawugumamo kuko mu mikino twakinnye, Gicumbi FC yasabye abakinnyi, Etoile de l’Est FC insaba abandi na Etincelles FC hari uwo yansabye. Mbese twe intego yacu yo kuzamura abana iba yagezweho.”

Muhire yakomeje avuga ko icyabaye ikinyuranyo hagati ya Rugende TC na Etoile de l’Est FC, ari uburambe gusa ibindi ashimira abakinnyi be uburyo bitwaye.

Uyu mutoza kandi aherutse gusaba Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, gukurikirana imisufurire yo mu Cyiciro cya Kabiri kuko hari hamwe bitagenze neza.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW