Idindira rya muzika yo mu Ntara mu mboni z’abayikora n’abakurikira imyidagaduro mu Rwanda

Mu gihe gishize wasangaga nta wucira akari urutega muzika Nyarwanda, byari bigoye kubona umubyeyi yifuza ko umwana we ayoboka iy’ubuhanzi ndetse ryari ihurizo kuri benshi kwiyumvisha uko umuhanzi yinjiza amafaranga aturutse mu muziki.

Ben Adolph watangiriye muzika mu Karere ka Rubavu asanga abahanzi bo mu Ntara bakwiriye kwitinyuka bakiyemeza guhangana

Ntibyari igitangaza kumva umuntu yise abahanzi ingegera bitewe n’imikorere ya bamwe, ibi ahanini wasanga bikururwa n’imyitwarire ya bamwe mu bahanzi haba mu bihangano byabo ndetse n’imyitwarire muri sosiyete nyarwanda.

N’ubwo nta byera ngo de ! muzika nyarwanda imaze gutera imbere kuko abenshi basigaye bayikora nk’akazi bitandukanye no hambere aho umuziki wakorwaga nko kwishimisha. Ubu abahanzi barasarura ifaranga, barasinyira za Miliyoni kugera kuri Miliyali !.

N’ubwo biri uku, usanga ubwamamare no kubona ifaranga byikubirwa n’abahanzi bakorera umuziki mu Mujyi wa Kigali, Nibyo i Kigali niryo zingiro rya muzika nyarwanda. Ariko se abanyamuziki bo mu Ntara enye z’u Rwanda babayeho bate ?

Ni iki gituma badashashagirana ngo bamenyekane ku ruhando rwa muzika nyarwanda ku rwego rw’igihugu nk’abahanzi bakorera muri Kigali? ntitwirengagize ko abo twita ko bafashe umurwa bugwate umubare munini ari abava mu Ntara.Ese muri Kigali niho umuziki byoroshye kuwukora?

UMUSEKE waganiriye na bamwe mu bahanzi bakorera umuziki mu Ntara ndetse n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hanze ya Kigali bakora mu gice cy’imyidagaduro bava imuzi urusobe rw’ibibazo bituma muzika yabo idindira.

Benshi bahuriza ku kibazo cy’amikoro akiri macye ku bahanzi bakorera umuziki mu Ntara, hari abatunga urutoki itangazamakuru ryaho mu gihe hari n’abanyamakuru bagaragaza ko abahanzi bakorera umuziki mu Ntara bataraha agaciro akazi bakora.

Mulinda Ben Adolphe ni umuhanzi watangiriye umuziki mu Karere ka Rubavu, ubu ibikorwa bye bya muzika yabyimuriye i Kigali, ni umwe mu bahanzi bo mu kiragano gishya bagaragaza ejo heza.

Yagize ati ” Ni ibintu bigaragara cyane, ntibakora baritinya bagahera mu Karere iwabo kandi radiyo zaho ntizumvikana igihugu cyose, iyo ushaka guhangana ujya ahari irushanwa.usanga n’itangazamakuru ryaho bikinira abo muri Capital nibo bashyira imbere.”

- Advertisement -

 Segol Sele ni umuhanzi wigize kukanyuzaho mu Karere ka Rubavu yagize ati ” Abahanzi bo mu Ntara batinya itangazamakuru n’iyo bakoze igihangano bajugunyira aho.nta bushobozi bufatika ku buryo nta wagutsikamira wakoze igihangano gikenewe ku isoko ry’umuziki.”

Yvan Diaz ni umunyamakuru wa Radiyo Huguka ikorera i Muhanga, azwi mu biganiro by’imyidagaduro muri kariya Karere, avuga ko hari bamwe mu bahanzi batarasobanukirwa ibyo barimo ndetse no kutagira ubumenyi buhagije mu byatuma umuziki wabo utera imbere.

Ati “Ibihangano byiza birahari n’ubwo bitaba byinshi ariko imbogamizi ikomeye ntibazi kumenyekanisha ibikorwa byabo.”

Ashimangira ko idindira ry’umuziki ukorerwa mu Ntara harimo n’ibikorwaremezo bidahagije harimo Inzu zitunganya muzika zujuje ibisabwa n’ubucye bw’ibitangazamakuru bimenyekanisha ibyo bihangano bitabagoye.

Yvan Diaz umunyamakuru wa Radio Huguka i Muhanga mu Majyepfo y’u Rwanda

Selekta Kamali ukorera RBA kuri Rc Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda ntajya kure ya Yvan Diaz, avuga ko inzu zitunganya muzika mu Ntara zikiri hasi ndetse hakenewe imbaraga ku bahanzi ubwabo kubabafasha.

Ati ” Abahanzi bo mu Ntara nta bushobozi bwo gukora indirimbo iri ku rwego rwiza, ubu urumva indirimbo ukoreye 15.000Frw yaba imeze gute ?”

Asaba ko Ubuyobozi bw’Uturere bwakurikirana impano kuko biri mu nshingano zabo bagafashwa ndetse no mu mashuri hakagaragara uburyo buhamye bwo guteza imbere impano.

Selekta Kamali akomeza asaba itangazamakuru ry’i Kigali gukubita ijisho ku bahanzi bo mu Ntara bakabaha ijambo maze abahanzi nabo bagacika ku ndirimbo zo kumvira kuri Memory Card mu byumba iwabo.

Selekta Kamali ukorera Radiyo Nyagatare asaba ko ubuyobozi bwafasha impano zikabasha kwiteza imbere

Uwishema Salomon akorera RBA, Radiyo y’abaturage ya Rubavu ashimangira ko abahanzi bo mu Ntara bitinya kandi badakorana n’aba Djs, Promoters n’abantu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga mu buryo buhagije bakaba batarasobanukirwa byimbitse uko babyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga zabo mu kwimenyekanisha.

Salomon uzwi nka Bigshema avuga ko abahanzi baterera aho ibihangano byabo ntibabikurikirane ariko na none ugasanga nta bushobozi bufatika bifitemo kuko usanga akenshi bakishakisha.

Ati ” Aba bahanzi abenshi bakora umuziki basa n’abishimisha cyangwa kuko babikunze ntibarabifata nka business, iyowakoze igihangano gikenewe ku isoko ry’umuziki ubwacyo kiricuruza, burya akeza karigura.”

Uwishema Salomon uzwi nka Bigshema ukorera Radiyo Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda avuga ko benshi mu bahanzi bakorera muzika mu Ntara bakora umuzika wo kwishimisha aho gukora ubyara inyungu

Umuraperi witwa Shafty Ntwali avuga ko abantu bacyibeshya ko kumenyekana ari ukujya gukorera umuziki muri studio z’i Kigali no kunyura mu bitangazamakuru byaho maze bikarangira, ibintu avuga ko birimo “Kata” bataramenya.

Ati “Buriya man abahanzi ba hano mu Ntara, cyane cyane abanyaRubavu ntako tutagira, man dukoresha ingufu ziruta izaba Stars uzi ariko still ikibazo ni Kata tutaramenya neza.”

Shafty Ntwali avuga ko abahanzi bo mu Ntara bakora cyane ariko hari “Kata” bataramenya

Ibivugwa na Shafty binyuranye n’uko umunyamakuru wa INYARWANDA witwa David Mayira abibona, asanga muzika yo hanze ya Kigali igira imbaraga nke muri promotion kandi i Kigali ariwo mutima w’imyidagaduro, iyo indirimbo itari kumvikana muri Kigali ubwo batekereza ko hanze ya Kigali nta muzika ihari.

Ati “Kigali bakunda ibyo bahawe n’itangazamakuru bakabisangiza igihugu cyose ikindi kandi mu Ntara bakunda gukora muzika iri ku rwego rwo hasi.”

Alen Mun akora injyana ya Hip Hop, avuga ko abahanzi basabwa gukora ibihangano batarebye isoko rito ryo mu Ntara gusa bakareba isoko ry’igihugu cyose kuko usanga umuhanzi iyo akunzwe mu Ntara usanga yumva yaramaze kugera ku rwego yifuza.

Ati “Akenshi usanga harimo n’ikibazo cy’ubushobozi, usanga kubona uburyo bwo kujya muri Kigali bisaba amafaranga menshi kandi nta bushobozi.”

Umunyamakurukazi w’imyidagaduro mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka musanze akorera radio ya Energy FM, Kwizera Vovo Yvonne, asanga abahanzi bakorera umuziki hanze ya Kigali batazi icyo bashaka, gusa ngo n’abakora umuziki mu Ntara ntabo n’abahari ntabyo bazi neza.

Abisobanura atya “Abahanzi ubwabo bo mu Ntara ntago basobanukiwe neza uburyo bakora umuziki nk’akazi, igihe cyose ukora ikintu utagikora nk’akazi ntago wagiha agaciro ka nyako kuko aba utazi icyo ashaka. Aba producers nko mu mijyi nka Musanze na Muhanga, abakora indirimbo ntabo n’uhari nawe ntago afite ubumenyi buhagije, rero indirimbo bakorera ba bahanzi bakorera mu Ntara ntago zibasha guhangana n’izakorewe Kigali.”

Kwizera Vovo Yvonne, asaba ubuyobozi bw’uturere gufasha abahanzi bo mu Ntara, ibi bikajyana n’ama radiyo akorera mu Ntara akwiye kwita ku kuzamura umuziki waho bakorera.

Ati “Umuhanzi ntago yatera imbere indirimbo ye itamenyekanishijwe, ama radiyo akorera mu Ntara mu turere tumwe na tumwe ntago ajya ateza imbere abahanzi baho akorera kandi yakabaye abafasha gutera imbere. Ubuyobozi dukeneye uruhare rwabwo mu muziki wo mu Ntara, bafite guteza imbere izo mpano ku buryo mu bukangurambaga runaka bubera mu turere bakiyambazwa, kandi  byabinjiriza akantu.”

Kwizera Yvone Vovo umunyamakuru wa Energy Radio i Musanze

Deo  Habineza, amaze imyaka 7 akora ibiganiro by’imyidagaduro mu Karere ka Rusizi, akorera RBA, kuri radiyo y’abaturage ya Rusizi, we abibona mu ishoramari ridahari mu bahanzi bakorera mu Ntara, ibi bikajyana n’uburyo abahanzi bagafashe b’i Kigali bamaze kubogamirwaho n’itangazamakuru ku buryo ama radiyo yirengagiza ibihangano byakozwe n’abakorera muzika nyarwanda hanze ya Kigali.

Yagize ati “Haracyari imyumvire yo kumva ko abashoramari bo mu Ntara nk’amahoteli bahamagara abahanzi baturutse i Kigali kandi hari abari hafi yabo, abanyamakuru baracyarenza ingohe ibihangano byakorewe mu Ntara kandi byiza bakikinira indirimbo z’abakorera Kigali zitanarusha za zindi kubera ko hari akantu bishyuwe.

Akomeza agira ati “Abashoramari nibumve ko mu Ntara hari abahanzi bashoboye bakifashisha. Hari n’ahandi hakenewe impinduka nko mu bikorwa bya leta, nka Tour du Rwanda, Miss Rwanda n’ibindi, ni batange amahirwe ku bahanzi bakorera mu Ntara. Bitabaye ibyo buri muhanzi azajya abona ko mu Ntara bidashoboka yigire I Kigali.”

Deo  Habineza, amaze imyaka 7 akora ibiganiro by’imyidagaduro mu Karere ka Rusizi, akorera RBA

Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Radiyo y’Abaturage ya Musanze, Itangishaka Alpha, yisabira abahanzi bo mu Ntara kubanza kwigarurira isoko ry’iwabo,  bitabaye ibyo ntaho bagera mu gihe cyose n’abavuye ahandi baza bakabarusha abakunzi kandi ari iwabo, naho ibindi byose ni ubusa.

Ati “Abahanzi bitwako ari abo mu Ntara ntibyashoboka ko bamenyekana ahandi n’iwabo bataramenyekana. Uko wakora promotion kose uvuga ko uri uwo mu Ntara runaka uwo mu yindi adashishikajwe n’ibintu ukora, abantu b’iwanyu nabo batagufata nk’umwami, n’uwaguha imyaka 100 uzaba ukirwana nabyo kuko uwa Kigali icyagatumye agushyigikira cyangwa akorana nawe nuko yagasanze iwanyu uhamurusha hit.”

Itangishaka Alpha asaba abakorera umuziki mu Ntara  kwiga isoko bakoreraho bakabanza bakaryigarurira, aho gushaka kumenyekana ahandi n’iwabo batazwi. Ariko nibigarurira aho batuye bizabafasha kurenga imbibi bamenyekane n’ahandi mu gihugu.

Chris Alpha Itangishaka ukorera Radiyo Musanze asanga abahanzi bo mu Ntara bakwiriye kubanza kugwiza igikundiro iwabo mbere yo kwirukira i Kigali

Leandre Niyomugabo umunyamakuru wa Radio/TV 10 yabwiye UMUSEKE ko umuziki w’u Rwanda umaze gukura ku buryo abenshi mu bahanzi bo mu Ntara usanga batabasha gukora umuziki uhoraho kuko akenshi bahendwa nawo rimwe na rimwe ntibakirwe neza n’itangazamakuru ryo muri Kigali bamwe bagacika intege.

Yagize ati “Itangazamakuru rya Kigali bamwe (Si bose) ntoborohereza no guha amahirwe abahanzi bato cyane abavuye mu Ntara, gusa na bamwe mu bahanzi bakorera mu Ntara baritinya ntibanabashe gukora umuziki ucuruza, aho bari nta bitangazamakuru bikomeye bimenyekanisha umuziki wabo.”

Niyomugabo asanga hakenewe ko abakorera muzika mu Ntara bihaza mu gutunganya no gukora indirimbo (Quality) ahubwo bakaba baza muri Kigali mu kumenyekanisha ibyo bakora bagatinyuka kandi bagashiruka ubute.

Umunyabigwi mu muziki nyarwanda, Ben Kayiranga utuye mu gihugu cy’Ubufaransa by’umwihariko uri gufasha abanyempano barimo umukobwa witwa Igena Mary ku iterambere n’imenyakana rya muzika yo mu Ntara yagize ati ” Hari ubushake ariko nta bushobozi, ni ikibazo.”

Leandre Niyomugabo ukorera Radio/Tv 10 avuga ko itangazamakuru ryo muri Kigali ritorohereza abahnzi bakorera muzika mu Ntara

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW