Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Indege ikodeshwa n’abantu ku giti cyabo yakoreye impanuka mu Mujyi wa Milan, mu Butaliyani impanuka ihitana abantu 8 bari mu ndege.
Iriya ndege yerekezaga ku kirwa cya Sardinia, yaguye hasi imaze akanya gato ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Linate mu Mujyi wa Milan.
Yari itwawe n’umuherwe wo muri Romania witwa Dan Petrescu, w’imyaka 68. Yahise apfa ari kumwe n’umugore we ndtse n’umuhungu wabo nk’uko BBC ibikesha ibintamakuru byo mu Butaliyani.
Indege yirundumuriye ku nyubako isanzwe ikorerwamo akazi ka biro, ndetse n’ahantu hahagarara imodoka hose hafatwa n’umuriro. Nta muntu wundi wakomeretse cyangwa ngo ahitanwe n’impanuka uretse abari mu ndege.
Hatangijwe iperereza ngo hamenyekane impamvu yateye iyo mpanuka.
Bamwe mu babonye ibyabaye bavuga ko indege ifite moteri imwe Pilatus PC-12 yatangiye gushya iri mu kirere nyuma yisenura ku butaka.
Umwe yabwiye Reuters ati “Numvise urusaku rw’indege hejuru yanjye, byasaga n’aho moteri yayo irimo kuzima.”
Giuseppe yakomeje agira ati “Ako kanya numvise urusaku rwinshi rw’ikintu gisandaye, amadirishya y’inzu yatangiye gukaka ndakingura, nyuma mbona umwotsi mwinshi uzamuka.”
- Advertisement -
Umuherwe Petrescu, yakoreye amafaranga ye mu bwubatsi, ni umwe mu bakize cyane muri Romania. Yaguye mu ndege ari kumwe n’umugore we ndetse n’umuhungu wabo w’imyaka 30, bivugwa ko mu bapfuye harimo n’umwana muto.
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW