Kagame yakiriye abamuzaniye ubutumwa bwa Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye itsinda riturutse muri Mozambique riyobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Hon.Carlos Mesquita.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Hon.Carlos Mesquita ni we wayoboye itsinda ryaje mu Rwanda ryoherejwe na Perezida Nyusi

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, kuri wa Kane tariki 7 Ukwakira, 2021 kuri Twitter  byatangaje ko iri tsinda ryazanye ubutumwa bwa Perezida wa Mozambique, Filipe  Nyusi.

Byavuze ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu byagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa 6 Ukwakira 2021, nibwo Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari.

Ni amasezerano yashyizweho hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ndetse n’Ikigo gishinzwe Iterambere, Ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri Mozambique, APIEX.

Uyu muhango ku ruhande rwa Mozambique witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Carlos Alberto Fortes Mesquita; Umujyanama wa Perezida, Omar Ossumane Momade Mitha; Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubukungu n’Imari, Luis João Matsinhe n’abandi.

Ku ruhande rw’u Rwanda ibiganiro byitabiriwe n’Umujyanama wa Perezida mu by’Ubukungu, Francis Gatare; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Tusabe Richard; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Yves Bernard Ningabire n’abandi.

Iri tsinda rihuye n’Umukuru w’Igihugu nyuma yaho ku wa 24 Nzeri 2021, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique, icyo gihe hasinywe amasezerano atandukanye arebana n’ubutwererane mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

- Advertisement -

U Rwanda rusanzwe rutanga umusanzu warwo mu kugarura amahoro muri iki gihugu aho rwoherejeyo  ingabo zigera ku 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi, bafatanyije n’igisirikare cya Mozambique (FADM) ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) babashije guhashya ibyihebe bya al-Shabab.

By’umwihariko ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, mu bikorwa byo kubohoza imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW