Mashami utarabona intsinzi mu mikino 3 ntakozwa ibyo kwegura

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Nyuma yo gutsindwa na Uganda i Kigali mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, umutoza Mashami Vincent yabajijwe niba ari igihe cyo kwegura, avuga ko bitaba impamvu.

Mashami Vincent avuga ko nta mukinnyi ushoboye adahagara bityo ngo ntakwiye kubazwa gutsindwa kw’Amavubi

Hari ababona ko umusaruro mubi w’Amavubi utemerera uyu mutoza gukomeza guhanyanyaza.

Wari umukino w’umunsi wa gatatu wo mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

U Rwanda rwari rwakiriye Uganda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, amahirwe yahabwaga Amavubi ariko umukino warangiye Uganda iwutsinze 1-0.

Kubera uyu musaruro mubi hari abatekerezaga ko Mashami Vincent ashobora guhita yegura nyuma y’umukino.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko nta kintu na kimwe yishinja kuko abakinnyi yahamagaye ari bo bahari nta n’umwe yasize.

Ati “Ku ruhare rwanjye nta kintu na kimwe nishinja kuko abakinnyi bahari nibo duhamagara, abakinnyi dufite nibo dukoresha, ntabwo nakubwira ko hari umukinnyi wihariye twasize hanze, tugerageza gukora impinduka zitandukanye duha amahirwe abandi bakinnyi, kugira ngo tugire ikipe ifite igihe kiri imbere kirekire ariko, iby’ikibuga utegura ibyawe abandi na bo bategura ibyabo ariko turatsinzwe, turababaye.”

Yakomeje avuga ko nta bwoba afite bwo gutakaza akazi kandi nta gahunda afite yo gusezera kuko bitari mu masezerano ye.

- Advertisement -

Ati “Icyo nakubwira ntabwo mfite ubwoba na buto bwo kuba nabura akazi, ariko kwegura byo sinzi impamvu nakwegura kuko ntabwo biri mu masezerano yanjye.”

Kugeza ubu Mashami mu muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, mu itsinda E mu mukino itatu u Rwanda rumaze gutsindwamo 2 (Mali na Uganda buri imwe yatsinzwe 1-0), yabashije kunganya na Kenya 1-1.

U Rwanda nirwo rupfundikiye itsinda E n’inota rimwe, Mali yatsinze Kenya 5-0 ifite amanota 7 niyo iyoboye itsinda, ikurikirwa na Uganda ifite 5, Kenya ifite amanota 2 ku mwanya wa gatatu.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW