Kamonyi: Polisi yafashe abantu barindwi bitwazaga Imihoro n’Imbwa Bakambura Abaturage

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Kamonyi, kuwa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021, yataye muri yombi, abagabo barindwi  bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro. Bafataniwe mu Mirenge ya Rukoma na Ngamba yose yo mu Karere ka Kamonyi.

                                                                 Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Mu Murenge wa Ngamba mu Kagari ka Kazirabonde, mu Mudugudu wa Rugarama hafatiwe  Evode w’imyaka 30, Martin w’imyaka 40, Jean Pierre w’imyaka 28, Vianney w’imyaka 42, na Gaspard w’imyaka 60.

Polisi ivuga ko  mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Bugoba, Umudugudu wa Nyenge hafatiwe Adolphe w’imyaka 45 ndetse na Xavier w’imyaka 36 waatiwe mu Kagari ka Mwirute, Umudugudu wa Rugarama.

Amakuru avuga ko batawe muri yombi bigizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze  ko bariya bantu ari bamwe mu bamaze iminsi bavugwa n’abaturage ko babatega  bakabakubita ndetse bakanabatema bagamije kubambura ibyo bafite.

Ati:” Abaturage bari bakunze kuvuga ko hari abantu babatega cyane cyane ku mugoroba bakabashikuza ibyo bafite ndetse kuko baba bitwaje imihoro hakaba ubwo babatemye.”

Yakomeje agira ati “Ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bo mu mirenge ya Ngamba na Rukoma bahaye Polisi amazina y’abacyekwa bose hatangira igikorwa cyo kubashaka. Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri hakaba hafashwe abantu barindwi.”

Avuga ko bariya bantu iyo bamaraga kwambura no gukubita abo mu Murenge umwe bahitaga bajya mu wundi  mu rwego rwo kwihisha.

- Advertisement -

Hari amakuru ko abafashwe bafatiwe mu cyuho mu gihe hari abandi bahise batoroka gusa basiga ibyo bikoresho gakondo.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hatangire iperereza.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW