Kamonyi: Polisi yafunze abantu 27 bakekwaho kuba mu gatsiko k’abajura bitwaza intwaro gakondo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi ku Cyumeru tariki ya 3 Ukwakira, 2021 bafashe abantu 27 bikekwa ko bagize itsinda rihohotera rikaniba abaturage ryitwaje intwaro gakondo.

Polisi ivuga ko bamwemu bafashwe burira imodoka zitwara imizigo bakazipakurura zigenda

Icyenda muri abo bantu bafatiwe mu Murenge wa Ngamba aho abaturage bari bamaze iminsi bagaragaje ko hari abantu babatega bitwaje imihoro bakabagirira nabi ndetse bakanabambura, abandi 18 bafatiwe mu Murenge wa Runda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyapfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abafashwe byaturutse ku bufatanye n’inzego z’umutekano no kuguhanahana amakuru n’abaturage.

Yagize ati ”Twagejejweho amakuru ko mu Murenge wa Gamba hari abantu bavugwaho guhohotera abaturage bakabambura ibyo bafite bitwaje imihoro. Iyo hagize umuturage wirwanaho cyangwa agatabaza bahita bamugirira nabi. Bariya bafashwe 9 bari mu bakekwaho ibyo bikorwa.”

SP Kanamugire yakomeje avuga ko kuri  iyo tariki ya 3 Ukwakira, 2021 mu bikorwa bya Polisi byabereye mu Murenge wa Runda hafashwe abantu 18 na bo bakekwaho ibikorwa byo gutega abantu bakabambura, ndetse bakaba batega imodoka zitwara imizigo bakazurira bakagenda bapakurura ibirimo.

Yagize ati ”Muri bariya bantu 18 harimo uwitwa Jean Bosco Musabyimana yafatiwe mu gihuru yihishe afite icyuma ategereje ko imodoka iza akayurira agakuramo ibirimo…”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugaragaza uruhare mu gufasha inzego z’umutekano mu gufata abacyekwaho ibyaha anabakangurira gukomeza gutanga amakuru.

Yaburiye abakora ibyaha n’abandi batekereza kuzabikora ko bashatse babicikaho kuko ibikorwa bya Polisi  byo kubafata  bitazigera bihagarara.

- Advertisement -

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri, 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe abantu 7 bakekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro. Bafatiwe mu Mirenge ya Rukoma na Ngamba yose yo mu Karere ka Kamonyi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW