Abasoromyi b’icyayi cyo kwa Mutangana bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse bivuye ku bikorwa uruganda rubagezaho harimo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza no kubabeshaho buri munsi mu mirimo bakora.
Mukarukundo Agnes asoroma icyayi mu mirima y’uru ruganda yaganiriye n’Umuseke.
Agira ati “Kuva nakora hano abana banjye batatu babasha kujya kwiga muri secondaire kandi no mu rugo nabashije kwiteza imbere mbikesha amafaranga nkorera hano, ubu mfite amatungo naguze mbikesha amafaranga nkorera hano.”
Mukanoheri Francine we avuga ko yabashije kubaka inzu abikesha inkunga yatewe n’uruganda, ndetse amafaranga ahembwa akaba amufasha kuba mu matsinda agamije kwiteza imbere.
Mutangana Patrick uyobora uru ruganda yabwiye UMUSEKE ko kuba uruganda ruhari abaruturiye batabaho nabi.
Ati “Ubu twatanze miliyoni imwe mu rwego rwo gushyigikira ubwisungane mu kwivuza, twubatse irerero kuko abasoromyi kenshi baba bafite abana rero iyo baje gusoroma abana basigara babayeho nabi, umwana w’umusoromyi azajya abona uburyo yitabwaho, ariko si abasoromyi gusa nakubwiye ko uruganda rugirira akamaro abaruturiye n’abandi bagomba kubyungukiramo bazana abana babo hano bakahakura uburere.”
Mutangana avuga ko uruganda rufite gahunda yo kongera amafaranga rwaguriragaho ikiro cy’amababi y’icyayi.
Ati “Icyo twimirije imbere ni uko icyayi cyacu kigira igiciro cyiza ku isoko mpuzamahanga, ndashima ubuyobozi bwite bwa Leta ko butuba hafi mu bujyanama.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi uruganda ruherereyemo, NSANGANIRA Vianney aganira n’UMUSEKE yavuze icyo uruganda rumariye abaturage cyane ari ugutanga imirimo.
- Advertisement -
Ati “Rudufatiye runini kuko ruha imirimo abaturage bacu yaba mu mirima yabo ndetse no mu ruganda bityo bakiteza imbere, ikindi batanze miliyoni imwe turayigabana ari Imirenge itatu yose ikora ku ruganda.”
Yavuze ko uruganda rwatanze mituelle ku baturage 100 bo mu Murenge ayobora, (Frw 300, 000), akemeza ko ari abafatanyabikorwa.
Mu Karere ka Karongi hari inganda ishatu z’icyayi harimo, urwo mu Gisovu rw’Abahinde, urwo mu Gasenyi rwa Mutangana ruri mu Murenge wa Gitesi, Akagali ka Rwariro, n’ureheruka kuzura vuba mu Murenge wa Rugabano na rwo rw’Abahinde zose zikaba zigira uruhare mu guhanga imirimo ku bazituriye muri rusange.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Sylvain Ngoboka
Umuseke.rw/Karongi