Karongi: Imvura ivanze n’umuyaga yasakambuye ibyumba bitatu by’ishuri

Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku Cyumweru ahagana saa munani kugea saa kumi z’umugoroba, mu Murenge wa Mutuntu, Akagari ka Byogo mu Mudugudu wa Gasenyi yasakambuye ibyumba bitatu ku Ishuri Ryisumbuye rya Gasenyi (ES Gasenyi).

Umuyobozi w’ishuri rya ES Gasenyi, Habimana Emmanuel yabwiye Umuseke ko ibyumba bitatu ko ari byo byagize ikibazo.

Yagize ati “Amashuri yagize ikibazo ni ibyumba bitatu, byatewe n’umuyaga wari uvanze n’imvura nyinshi yaguye ahagana saa munani na saa kumi (16h00 p.m).”

Uyu muybozi yavuze ko abanyeshuri bimuriwe mu bindi byumba byari byarateganyijwe kuzigiramo abaziga amasomo (section) mashya bategura kuhashyira.

Yagize ati “Ibyo byumba Bitatu abanyeshuri bigiragamo twabashyize ahandi bari kwiga nta kibazo. Harimo abigaga mu mwaka wa Gatanu.”

Umuseke wagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi ariko ntibwaboneka.

Iyi mvura iguye mu gihe mu minsi ishize nabwo mu Karere ka Nyamasheke, imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yasenye ibyumba bitatu by’amashuri yo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Remera A (GS Remera A).

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere giherutse gutangaza ko imvura izagwa mu muhindo wa 2021, ari nk’isanzwe igwa mu gihe cy’umuhindo  uretse mu Majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba, mu gice cy’Amayaga, no mu turere twa Bugesera,  Kirehe na Ngoma hateganyijwe imvura izagabanuka ku isanzwe igwa mu muhindo.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND \UMUSEKE.RW