Kigali: Abubaka mu tujagari badafite impushya basabwe kwirengera ingaruka

webmaster webmaster

Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye humvikana inkuru z’abaturage basenyerwa inzu ubuyobozi buzishinja ko zubatswe mu buryo bunyuranyje n’amategeko, ariko ugasanga bamwe muri bo bavuga ko bari barabiherewe uburenganzira na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bakabakingira ikibaba, Umujyi wa Kigali wanzuye ko uzubaka mu kajagari azirengera ingaruka.

Kigali abubaka mu tujagari bibukijwe ko batazareberwa ahubwo ko ibyo bubatse bizakurwaho

Ubuyobozi ntibuhwema kugaragaza ko abubaka ziriya nzu bazishyira ahatemewe, cyangwa bakaba badafite ibyangombwa bibemerera kubaka, ndetse bamwe bakubaka inyubako zitajyanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali nk’uko kigaragazwa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Ukwakira, 2021 ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kibanze ku ngingo zinyuranye zirimo n’imiturire mu Mujyi wa Kigali.

Muri iki kiganiro, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yasubije ikibazo cyari cyabajijwe ku bantu basenyerwa bubatse nta byangombwa, avuga ko nta muntu basenyera ahubwo ko icyo bakora ari ugukura ikintu cyashyizwe aho kitagomba kuba kiri.

Yibutsa ko mu bukangurambaga bwakozwe bwiswe “Smart Inteko” abaturage basobanuriwe byinshi ku bijyanye n’imyubakire mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Twateguye icyo twise Smart Inteko twongera kwibutsa abaturage ko badakwiye kubaka badafite ibyangombwa, bahawe umwanya babaza ibibazo bafite kandi byahawe umurongo. Twabinyujije kandi ku ma radiyo na televiziyo kugira ngo barusheho kubyumva ko bizira kubaka nta byangombwa.

Abayobozi bose kugeza ku Isibo barahuguwe ko nta muturage ukwiye kubaka aho bayobora adafite ibyangombwa ahubwo bakabafasha gusaba ibyangombwa, bijyana kandi n’uko basobanuriwe ibigomba kubakwa aho bayobora, rero abarya amafaranga y’abaturage barahanwa nk’uko amategeko abiteganya kandi icyubatswe kigakurwaho.”

Ashimangira ko hatazihanganirwa inyubako zubakwa nta mpushya.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yahamije ko inyubako izubakwa mu buryo bw’umwijima izakurwaho kandi ko uzagira uruhare mu iyubakwa ryayo mu buryo butemewe bikagaragara azabiryozwa.

- Advertisement -

Gusa ngo icy’ibanze ni ugukuraho ibyubatswe mu kajagari.

Ati “Ikintu cyose cyashyizweho mu buryo bw’akajagari gikurwaho igihe cyose cyaba kimaze. Nta muntu n’umwe ukwiye kwitwaza ko hari umuntu wabimufashije ngo yubake ikintu nta ruhushya kuko impushya zifite uburyo zitangwamo, uruhushya rukagira igihe rumara ndetse n’ikiguzi gisabwa ngo aruhabwe.”

Yakomeje agira ati “Mbonereho nkangurire abanyamujyi kwitabira gusaba impushya zo kubaka kandi bubake ahagenewe kubakwa. Ahanini ahashyirwa inzu z’utujagari usanga ari ahantu hatagenewe kubakwa cyangwa se ugasanga ntihatunganyije nk’uko itegeko rivuga ko ahantu hubakwa ari ahafite igishushyanyo rusange cy’imitunganyirize y’ubutaka (Phyisical Plan).”

Dr Mpabwanamaguru Merard yashimangiye ko abayobozi bose bazashyigikira iyubakwa ry’utujagari mu Mujyi wa Kigali bazahanwa nk’uko Iteka rya Perezida rigena uburyo abakozi bakoze amakosa mu kazi bahanwa.

Naho abayobozi mu nzego z’ibanze bavugwa kugira uruhare mu iyubakwa ry’utujagari nabo ngo bagira uburyo bakurikiranwa.

Gusa ngo nta rwitwazo na rumwe rwo kuvuga ko wubatse ahantu hatakorewe igishushyanyo rusange cy’imitunganyirize y’ubutaka (Phyisical Plan).

Ati “Kuba ahantu hatarakorewe Phyisical Plan si impamvu yo kubaka nta ruhushya ufite, gukora igishushanyo rusange cy’imitunganyirize y’ubutaka bigendana na gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’Umujyi. Ahagenewe guturwaho ntabwo twahakata ngo tuhature nk’aho ari twe banyuma bazatura muri uyu Mujyi kuko ubutaka buba bugomba gukoreshwa neza abantu bagatura hamwe kandi birafasha mu kubagezaho ibikorwaremezo.”

Uyu muyobozi yongeye gushimira uruhare rw’abaturage mu gutegura igishushyanyo rusange cy’imitunganyirize y’ubutaka (Phyisical Plan),  aho bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo bateranya amafaranga yo kwikorera imihanda no gutunganya za ruhurura.

Imiterere y’Umujyi wa Kigali irangwa n’imisozi n’ubuhaname ndetse n’imvura ikagwa mu bihe binyuranye kubera imihindagurikire y’ikirere ndetse no gutura kwa abantu byatumye amazi atakibasha kwinjira mu butaka ariyo mpamvu hacyumvikana aho amazi asenyera abantu.

Gusa ngo hari gukorwa inyigo yihariye ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cyita ku mutungo kamere w’amazi, ku buryo amazi y’imvura yabyazwa umusaruro ndetse hanubakwa za ruhurura. Bityo ngo no kuvugurura imiturire y’utujagari bikazagira uruhare mu gucunga aya mazi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, avuga ko abaturage basobanuriwe ko ataribyo kubaka nta byangombwa bafite
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW