Gisozi: Babangamiwe n’Insoresore zambura abantu

webmaster webmaster

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Nyakariba babangamiwe n’itsinda ry’urubyiruko rw’abasore babategera mu nzira bakabambura amafaranga, bagashikuza amashakoshi ndetse na telefoni.

Umurenge wa Gisozi ni umwe mu igize Akarere ka Gasabo

Abaturage bavuze ko mu masaha yo ku mugoroba ari bwo iryo tsinda ryigaba rigatega abatambuka mu muhanda uri mu rugabano hagati y’Umudugudu  wa Nyakariba n’uwa Ntora.

Umwe yabwiye UMUSEKE ko umugore we  yigeze gutegerwa mu nzira yamburwa amafaranga na telefoni.

Yagize ati “Umugore wange kuko hari akantu gato acuruza, umuntu yaramuhamagaye ngo amushyire utuntu. Icyo gihe yari atwite inda y’amezi umunani, ageze ku kabari kari hafi aho, amanutse abahungu baturuka inyuma baramuniga, bamwambura telefoni bamukubita hasi.”

Yakomeje agira ati “Hano unyuraho bakakwambura telefoni. Hari n’undi mugore bashatse kwambura, na we yari atwite, amaze gushikuzwa telefoni yikubita hasi, ahita ajya ku Bitaro bya Kigali, CHUK abyara umwana utageze.”

Yavuze ko muri ako gace hakazwa umutekano kuko urwo rubyiruko rubazengereje rubakorera urugomo.

Undi yagize ati “Hari ibibanza bitubatse mu gace k’aho Umudugudu wa Nyakariba ugabanira na Ntora, niho indiri z’ayo mabandi ziba.”

Uyu muturage yavuze ko hashize iminsi muri ako gace hategewe umumotari bamutera icyuma ajyanwa kwa muganga ameze nabi.

Yavuze ko muri ako gace nta mugore cyangwa umukobwa wanyura mu nzira kuko ahita agirirwa nabi.

- Advertisement -

Ati “Nta mugore cyangwa umukobwa ushobora kuhanyura ari wenyine, turasaba ko bahakaza umutekano wenda  hafashwe nka babiri urwo rugomo rwashira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence yadutangarije ko ayo makuru batari bayazi gusa ko hari uwigeze gutegwa n’amabandi mu nzira ariko bakaza kuyafata.

Yagize ati “Umuturage iyo yakorewe urugomo aza kuri RIB agatanga ikirego, ariko ikibazo kimaze iminsi ni icy’umuturage wigeze gutegwa n’amabandi ariko ayo mabandi na yo twaje no kuyafata.”

Yavuze ko ku bufatanye n’inzego zibanze, iz’umutekano ndetse n’irondo ry’umwuga bagiye gukaza umutekano muri ako gace.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW