Omborenga Fitina wa APR FC azamara ukwezi adakandagira mu kibuga

webmaster webmaster

Myugariro w’iburyo wa APR FC n’Ikipe y’Igihugu, Omborenga Fitina uherutse kuvunikira mu mukino wahuzaga Amavubi na Uganda Cranes, azamara ibyumweru bine adakina.

Omborenga Fitina akina inyuma muri APR FC no mu ikipe y’Amavubi

Ombolenga yagiriye imvune mu mukino Uganda yatsindiyemo u Rwanda 1-0 i Kigali.

Nyuma y’imvune Ombolenga yitaweho n’abaganga basanga yagize ikibazo mu kagombambari ahabwa ibyumweru bine binatumye atazagaragara mu mukino APR FC izakina na Etoile Du Sahel yo muri Tunisia.

Ikipe y’ingabo z’igihugu ikomeje imyiteguro y’imikino ya CAF Champions League, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira, 2021 izacakirana na Etoile Du Sahel.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW