Koreya ya Ruguru yasabye Koreya y’Epfo kwitandukanya n’Amerika

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Mu rwego rwo kuzahura umubano wayo na Koreya y’Epfo, Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyasubijeho imirongo ya telefone yose ibihugu byombi bivuganiraho muri gahunda yo gukemura ibibazo ibihugu bifitanye, isaba Koreya y’epfo kwitandukanya na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Perezida wa Koreya ya Ruguru na Perezida wa Koreya y’Epfo

Hari hagiye gushira imyaka ibiri Koreya ya Ruguru iri mu kato kubera icyorezo cya Covid-19, ubu yatangiye kugaragaza ko ishobora kuba yiteguye gutsura umubano n’ibindi bihugu bitarimoLeta zunze ubumwe z’Amerika.

Abayobozi ba Koreya ya Ruguru baciye amarenga ko n’ibindi bikorwa bikomeye birimo inama yahuza abayobozi bakuru mu bihugu byombi bagashyira akadomo ku mwuka mubi w’intambara hagati y’ibihugu byombi.

Hashize imyaka ibiri Koreya y’Epfo igerageza gushishikariza Koreya ya Ruguru kugana ameza y’ibiganiro, ivuga ko ifite ikizere ariko giherekejwe n’amakenga.

Minisiteri ishinzwe Ubumwe ari nayo ishinzwe umubano na Koreya ya Ruguru yavuze ko icyemezo cyo gufungura imirongo ya telefonei bizaba ibuye ry’ifatizo ku bihe birambye by’umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Nubwo Koreya ya Ruguru yegera Koreya Y’Epfo nta kimenyetso na kimwe yatanze cyerekana ko ishaka gutangiza ibiganiro na Leta zunze ubumwe z’Amerika hatabanje kubaho ibyo isaba ko byubahirizwa.

Mu cyumweru gishize Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yamaganye Ubutumire bwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Yagize ati “Ni amayeri arangaza agamije guhisha ubugome bwabo.”

- Advertisement -

Abasesenguzi ba Politiki bavuga ko ibyo Koreya ya Ruguru iri gukora bigamije gushyira igitutu kuri Koreya y’Epfo kugira ngo itandukane na Amerika bafitanye amasezerano.

Hashize igihe Koreya ya Ruguru ishaka ko Koreya y’Epfo yayunganira mu nzira y’ubukungu isubukura imishinga ibihugu byombi bihuriyeho nko gutanga akazi ku bakozi bo muri Koreya ya Ruguru.

Koreya ya Ruguru isaba kandi ko Koreya Yy’Epfo yahagarika imyitozo iki gihugu gikorana na Amerika badacana uwaka.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN / UMUSEKERW