Muhanga/Rongi: Mu bisa n’ipiganwa abakobwa bubuye ingeso yo gukwa abagabo

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Bamwe mu bakobwa bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, barushanwa mu guha abasore ikiguzi kiri hejuru kugira ngo bavanemo abatanze makeya.

Bamwe mu bakobwa bo mu Murenge wa Rongi ni uwa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga nibo bavugwaho ingeso yo gutanga inkwano bakayiha abasore.

Iki kibazo cya bamwe mu bakobwa bafite ingeso yo gutanga inkwano y’amafaranga menshi, ku basore bagiye ku rushinga, kimaze iminsi mikeya kivuzwe muri ibi bice byo mu Ndiza.

Habiyaremye Charles wo mu Mudugudu wa Muyebe, mu Kagari ka Ruhango mu Murenge, ahamya ko iki kibazo cyatangiye gufata intera ndende, kuko ababyeyi aribo babishyigikiye kuko hari abaha abakobwa babo amafaranga bavanye mu masambu bagurishije bakayaha abakobwa, ngo bayashyikirize abasore bazabana.

Yagize ati ”Uwatanze makeya, bamubenga ku munota wa nyuma ubukwe bugiye gutaha, uwatanze menshi akaba ariwe ukora ubukwe atigeze ategura.”

Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Umurenge wa Rongi,  Nsengimana Oswald avuga ko abakobwa bafite izo ngeso zo gukwa abagabo, babikora mu ibanga kubera ko batinya inzego ko zibimenya.

Nsengimana akavuga ko mu bukangurambaga barimo gukora bwo guca intege abavugwaho iki kibazo kuko gikomeje cyakwangiza indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Yagize ati:”Ibi bifite ingaruka mu gusenya Imiryango, kuko umukobwa azajya afata umugabo nk’umuntu yishyuye.”

Nsengimana akavuga ko uyu mugabo wemeye ko umugore amukwa, n’abona utanze menshi azasiga uwo babanaga akajya kwibanira n’uwishyuye arenzeho.

- Advertisement -

Gitifu yanavuze ko mu bo bamaze kuganira, hari uwamubwiye ko yabenzwe n’umusore ubukwe bugiye gutaha, kubera iyo mpamvu.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Muhanga Umutoni Claude yabwiye UMUSEKE ko bivugwa no mu Murenge wa Nyabinoni uhana imbibi na Rongi, akavuga ko bihabanye n’inyigisho zihabwa abagiye kurushinga.

Ati:”Ubusanzwe mu muco Nyarwanda, Inkwano itangwa n’umusore ntabwo ari ikiguzi ahubwo ni ishimwe rihabwa ababyeyi b’umukobwa.”

Umutoni yakebuye abatuye iyo Mirenge n’abandi bashobora kubikora ko bagiye kubiburizamo ngo bicike burundu.

Uyu Muyobozi avuga ko amakuru bahawe ni uko ipiganwa ku biciro no guciririkanya bikunze kugaragara mu byumweru bya nyuma ubukwe busigaje iminsi mikeya ngo butahe.

Yasoje agira inama abakobwa n’abasore barangwaho n’iyo ngeso ko urugo rwubakiye ku mafaranga gusa, rudashobora kumara kabiri.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere mu Karere ka Muhanga Umutoni Claude anenga uyu muco w’abakobwa batanga ikiguzi ngo bakwe abagabo.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga