Nyamagabe: Imvura yangije ikiraro ku muhanda Huye-Nyamagabe

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Imvura yaraye iguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri yangije ibikorwa remezo bitandukanye mu Karere ka Nyamagabe harimo inzu eshatu z’abaturage n’ibikoni bibiri by’ibigo by’amashuri byagurutse ibisenge, ibi byiyongeyeho ku muhanda Huye-Nyamagabe na wo ufite ikiraro cyangiritse.

Amafoto yafashwe agaragaza ko umuhanda wangiritse cyane

Ikiraro gihuza Umurenge wa Kamegeri n’uwa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe ahazwi nka Nkungu, niho hangiritse, aho nta modoka iremereye ibasha kwambuka cyakora imodoka ntoya ziragenda.

Ibi byatumye abagenzi bakoresha umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi basabwa gukoresha umuhanda wa Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi.

Aganira n’UMUSEKE, Umuyobozi w’Akerere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko iki kiraro cyari kimaze iminsi itatu cyarangijwe n’imvura gusa ngo byahuhutse ubwo ku mgoroba wo kuri uyu wa Kabiri (Tariki 5 Ukwakira 2021), imvura yagwaga ari nyinshi ikarushaho kucyangiza.

Ati “Ni agateme kanyuramo amazi munsi kangiritse, byari bimaze iminsi nk’itatu kangiritse ariko byarushijeho kuzamba kmuri iri joro. Haratambuka imodoka ntoya zidapakiye kuko imodoka nini zitabasha gutambuka.”

Meya Uwamahoro Bonaventure, akomeza vuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo uyu muhanda wongere ube nyabagendwa uko bisanzwe, bityo ngo bitarenze amasaha 24 birashoboka ko haba hamaze kuboneka inzira yifashishwa n’abakoresha uyu muhanda.

Yagize ati “Turimo gukora uko dushoboye ngo dushake indi nzira ku ruhande yanakoreshwa n’imodoka nini. Turi gukoresha imbaraga zidasanzwe ngo amasaha 24 habe habonetse indi nzira iraba ikoreshwa.”

Uretse iki kiraro gihuza Umurenge wa Kamegeri n’uwa Gasaka ahazwi nka Nkungu cyangiritse, iyi mvura yaraye iguye yangije n’inzu z’abaturage zigera kuri eshatu ndetse n’ibikoni by’ibigo by’amashuri bibiri byagurutse ibisenge.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yongeye kwibutsa abaturage kwirinda ibikorwa byabateza impanuka muri ibi bihe by’imvura, anabasaba kuzirikana kuzirika ibisenge by’inzu zabo mu rwego rwo kwirinda ko umuyaga wabigurukana.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda ibikorwa byabateza ibyago nko gukubitwa n’inkuba n’ibindi. Tumaze iminsi tubashishikariza kuzirika ibisenge by’inzu zabo ariko bamwe ntibarabyumva ngo babikore, turakomeza kubasaba kubyitaho mu rwego rwo kwirinda ko hazabaho impanuka zitewe n’umuyaga mwinshi.”

Kubera iyangirika ry’uyu muhanda Huye-Nyamagabe utaragera mu Mujyi wa Nyamagabe, Polisi y’u Rwanda yanditse ubutumwa ivuga ko umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi utari nyabagendwa.

Ubuyobozi bwa Nyamagabe bwavuze ko imvura yahuhuye ikiraro cyari gisanzwe cyarangiritse
Imodoka nto zo zakomeje guca kuri uyu muhanda ariko inini zipakiye byari biteye impungenge
Nyamagabe ivuga ko bari gushaka igisubizo kihuse
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW