Polisi yataye muri yombi Uwumuremyi ucyekwaho gutangaza amakuru y’ibihuha kuri Twitter

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Uwumuremyi Jean de Dieu witwa JADO(@KirabOrla) ku rubuga rwa Twitter yatawe muri yombi na Polisi akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa Mbere tariki 4 Ukwakira, 2021 nibwo Uwumuremyi Jean de Dieu yanditse kuri Twitter ubutuma buvuga ko umusaza yasanzwe iwe ari kurya arenzaho agacupa agacibwa ibihumbi 100Frw, gusa ngo ayo mafaranga yarishyuwe ariko bababwira ko azafungwa Icyumweru.

Ubwo butumwa bwagiraga buti “Mwaramutse neza muvugizi wa Polisi, mu by’ukuri twagize ikibazo kandi hari mwadufasha, umusaza bamusanze iwe ari kurya anafata agacupa bamushinja kwangiza amabwiriza ya Covid-19, turabyumva bamuca 100k (Frw 100, 000) turayatanga ariko ngo baramufunga 1 week.”

Akimara kwandika ubu butumwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yamusubije agira ati “Muraho, muduhe nimero zanyu za telefone tubavugishe muduhe amakuru arambuye kuri iki kibazo.”

Abantu bakomeje kubaza JADO niba ibyo avuga ari ukuri, bamwe bamubaza niba koko yanasanzwe iwe.

Maze na we asubiza agira ati “Ni ukuri kose basanze afite agasahani impande ye n’agacupa ka skol ariko bamugeretseho akabari”.

Ahita ubu butumwa abusangiza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney.

- Advertisement -

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Ukwakira 2021, nibwo binyujijwe kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Uwumuremyi Jean de Dieu, akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo kumuta muri yombi, Polisi yibukije Abaturarwanda kwirinda gutangaza amakuru y’ibihuha kuko ari icyaha.

Yanditse iti “Tuributsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanwa n’amategeko gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse tubasaba kubyirinda.”

Uwumuremyi Jean de Dieu ukurikiranyweho icyaha cyo gukiwirakwiza ibihuha afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

 

Icyo itegeko rivuga

 Ingingo ya 39 y’itegeko rihana icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha, rivuga umuntu wese ukoresha buryo bwa mudasobwa asakaza ibihuha bigamije guteza rubanda ubwoba, bibangisha ubutegetsi buriho cyangwa biteza umwiryanye, yaba abizi cyangwa atabizi afatwa nk’uwakoze icyaha.

Iyo ubihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni imwe (1, 000, 000Frw) na miliyoni eshatu (3, 000, 000Frw).

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKERW