La Forge wabaye Umuvugizi wa FDLR na Lt Col.Nsekanabo basabiwe gufungwa BURUNDU

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ignace Nkaka wamenyekanye cyane ku izina rya La Forge Fils Bazeyi ubwo yari Umuvugizi w’umutwe wa FDLR ufatwa nk’uw’iterabwoba, na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe iperereza Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu ku byaha by’iterabwoba baregwa.

Nsekanabo Jean Pierre bita Abega Kamara wahoze ari Offisiye ashinzwe ubutasi muri FDLR na Nkaka Ignace bita La Forge Fils Bazeye, wahoze ari Umuvugizi wa FDLR (Archives)

Mu kwa 12/2018, aba bagabo bafatiwe ku mupaka wa Bunagana wa DR. Congo na Uganda bivugwa ko bashinjwa ko bari bavuye i Kampala mu nama y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Urubanza rwabo rumaze imyaka irenga ibiri ubu ruri gusatira umusozo mu Rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha by’iterabwoba, iby’ikoranabuhanga, n’ibyambukiranya umupaka.

Umushinjacyaha kuri uyu wa Kane yasabye ko Urukiko ruhamya baba bagabo ombi ibyaha bishingiye ku bitero byakozwe na FDLR byiciwemo abantu mu Rwanda mu myaka yashize.

Abaregwa bavuga ko ubwabo nta cyaha bakoze, bagasaba guhabwa amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe cyangwa koroherezwa ibihano, nk’abandi bahoze mu nyeshyamba za FDLR batashye.

Umushinjacyaha yavuze ko Nkaka wari uzwi nka La Forge Fils Bazeye na Jean Pierre Nsekanabo wari uzwi nka Abega bari mu bayobozi ba FDLR kandi bagize uruhare mu byo uwo mutwe wakoze ahatandukanye.

Yasabye urukiko kubahamya; Ubugambanyi, Kwica abantu, Kugaba ibitero ku baturage b’abasivile, Kugirira nabi ubutegetsi buriho, Iterabwoba ku nyungu za politiki no Kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Yasabye ko kuri Nkaka by’umwihariko Urukiko rukwiye kumuhamya icyaha cyo gukwiza amakuru atari yo akora icengezamatwara rigamije gusebya Leta mu bihugu by’amahanga.

- Advertisement -

Umushinjacyaha yagize ati: “Turasaba ko bahanishwa igifungo cya burundu, kandi buri wese akamburwa uburenganzira afite mu gihugu.”

Ku byasabwe n’ubushinjacyaha, Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazaye yabwiye Urukiko ko ibyaha aregwa we bwite “nta kimenyetso Ubushinjacyaha bwigeze bugaragaza” ko yabikoze.

Avuga ko ibyo yatangazaga nk’Umuvugizi wa FDLR byose ari “amabwiriza nahabwaga n’abari bankuriye kandi bakampa umurongo ngomba gukurikiza”.

Avuga ko ibyo aregwa byinshi abihuriyeho n’abahoze muri FDLR n’iyindi mitwe batashye bagasubizwa mu buzima busanzwe, asaba ko na we agirirwa nka bo.

Avuga kandi ko Urukiko rwashingira ku buryo atagoranye mu rubanza kandi yasabye imbabazi ku byo yatangazaga yasanze binyuranye n’ukuri kuriho mu Rwanda.

Yasabye urukiko “guca inkoni izamba” cyangwa rukamuhanisha igihano nk’icyahawe Lt Col Nditurende Tharcisse na Lt Col Habiyaremye Noël, bahoze mu buyobozi bwa FDLR.

Aba, mu 2012 bahanishijwe n’urukiko mu Rwanda gufungwa imyaka itatu, mu rubanza rwaregwagamo n’umunyapolitiki Ingabire Victoire.

Nsekanabo Jean Pierre na Nkaka Ignace mu kwezi kwa kane 2019 bagezwa bwa mbere mu rukiko nyuma y’uko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bakorehezwa mu Rwanda.

Nsekanabo Jean Pierre na Nkaka Ignace mu kwezi kwa kane 2019 bagezwa bwa mbere mu rukiko nyuma y’uko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana DR Congo ikabohereza mu Rwanda.

Nkaka ati: “Kandi ndizeza Perezida wa Repubulika ko nazinutswe kuba nakongera gusubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uwari Sauli ubu yahindutse Paulo.”

Lt Col Nsekanabo yavuze ko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega bikwiye kuryozwa abakuru ba FDLR kuko we atafataga ibyemezo.

Yahakanye ko atigeze ayobora iperereza rya FDLR kandi ko nta kimenyetso Ubushinjacyaha bwabigaragarije. Ati: “Nemera ko nayoboye iperereza ku rwego rwa bataillon gusa.”

Nsekanabo na we yasabye gufatwa nk’abandi bahoze muri FDLR agasubizwa mu buzima busanzwe, cyangwa agahabwa igihano cyoroheje nk’icyahawe bariya barwanyi bandi mugenzi we yavuze.

Urubanza ubu rurapfundikiwe, umucamanza yavuze ko ruzasomwa tariki 15/12/2021.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/la-forge-wabaye-umuvugizi-wa-fdlr-yemeye-ibyaha-4-muri-6-aregwa-abega-na-we-hari-ibyo-yemeye.html

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW