Urubanza ruregwamo Banki ya Gisirikare “Zigama CSS”, na La Palisse Hotel Nyandungu rwasubitswe

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Uru rubanza ruburanwamo asaga miliyoni 140 (Frw 144, 400, 000) rwasubitswe kubera umwanya udahagije rwimurirwa tariki 27 Ukwakira, 2021.

Abatanze ikirego bavuga ko La Palisse Nyandungu, na Zigama CSS byarenze ku ibaruwa byandikiwe bigaha amafaranga Rwiyemezamirimo wakoranye n’abandi bigatuma yose ayatwara

Ku Rukiko rw’Ubucuruzi ruherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Nyamirambo habereye urubanza, ku kirego cyatanzwe na Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bareze Banki ya Gisirikare yitwa Zigama CSS; Hotel La Palisse Nyandungu, ndetse na rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmy.

 

Imiterere y’urubanza …

Muri Gicurasi 2021 mu Rukiko rw’Ubucuruzi hageze ikirego kirega  Banki ya Zigama CSS, Hotel La Palisse Nyandungu na rwiyemezamirimo Mbaduko Jimmyi na Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction.

Hotel La Palisse Nyandungu ihagarariwe na Augustin Mukezangabo yahaye Sosiyete eshatu za ba rwiyemezamirimo batandukanye imirimo y’ubwubatsi yo kubaka urukuta rw’amabuye n’ibindi bikorwa by’ubwubatsi birimo kuvugurura Hotel La Palisse Nyandungu muri rusange.

Ibikorwa byo kuvugurura iyo Hotel byatangiye muri Nyakanga 2020 izo Sosiyete zari zarumvikanye n’umunyemari Augustin Mukezangabo nyiri Hotel La Palisse Nyandungu ko imirimo nirangira aribwo bazishyurwa Frw 144,400,000.

Ba rwiyemezamirimo kubaka no kuvugurura barirwarije ku bikoresho byose by’ubwubatsi kuko bari bazi ko bazishyurwa nyuma y’akazi.

- Advertisement -

Uwamahoro Claudine nyiri Sosiyete yitwa Active CM Invetment Ltd, Nkurikiyimfura Alexis nyiri Sosiyete yitwa Qualicons Ltd na Mbaduko Jimmy nyiri Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction ni bo bari bafite ako kazi.

Ubwo barangizaga gukora imirimo y’ubwubatsi bumvikanye na Hotel La Palisse Nyandungu, Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bamenye ko Umushoramari Augustin Mukezangabo nyiri Hotel La Palisse Nyandungu ashaka kwishyura Mbaduko Jimmy binyuze muri Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction amafaranga yose yagombaga kwishyura Sosiyete zamukoreye ibikorwa by’ubwubatsi.

Bandikira Hotel La Palisse Nyandungu batambamira igikorwa cyo kwishyura Mbaduko Jimmy kuko ayo amafaranga yagombaga kwisyurwa  Sosiyete zose zakoze akazi.

Aba ba rwiyemezamirimo nyuma yo kwandikira Hotel La Palisse Nyandungu bandikiye na Banki ya Gisirikare ya Zigama CSS kuko bari bamenye ko amafaranga nasohoka azanyuzwa muri yo, bayimenyesha ko hari amafaranga azanyuzwa kuri konti ya Mukeramirimo Construction ko naramuka ageze kuri konti Banki izayafatira hakabanza kumvikanwa uko azagabanwa n’abo ba rwiyemezamirimo bakoze akazi kuri La Palisse Nyandungu.

Nyuma y’iyo ntabaza yakozwe yose Hatel La Palisse Nyandungu yafashe icyemezo ishyira amafakuri konti ya Mukeramirimo Construction izi muri Zigama CSS Miliyoni 144,400Frw nubwo hari ibaruwa yandikiwe isaba ko ayo mafaranga atazasohokera kuri iyo konti hatumvikanywe ibyo kuyagabana nk’abakoze akazi.

Mbaduko Jimmy nyiri Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction ayabonye ko yageze kuri konti yahise ayakuraho ayashyira kuri konti ye bwite.

Imanza ziba ziratangiye, Zigama CSS iregwa mu Rukiko rw’Ubucuruzi kuko yandikiwe imenyeshwa ko ayo mafaranga itagomba kuyaha Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction kuko harimo ibibazo bitarakemuka hagati yayo n’abandi ba rwiyemezamirimo ariko ikabirengaho ikamuha ayo mafaranga.

Hotel La Palisse Nyandungu na yo yarezwe mu Rukiko kuko yandikiwe na Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis ba nyiri Sosiyete zari zatsindiye isoko ryo kubaka no kuvugurura ibikorwa byayo bayimenyesha ko idakwiye kwishyura rwiyemezamirimo umwe abandi batabimenyeshejwe.

Na yo ibirengago amafaranga iyashyira kuri konti ya Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construcion

 

Impaka ndende mu Rukiko, umwanya udahagije, Umucamanza yasubitse urubanza

Inteko y’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yatangiye kuburanisha uru rubaza ku wa Gatatu tariki 6 Ukwakira, 2021 ahagana saa 15h00.

Ni Iburanisha ryaranzwe n’impaka ndende zaturutse ku inzitizi zazamuwe n’Abanyamategeko bunganira rwiyemezamirimo Mbaduko Jimmy ureganwa mu rubanza na Zigama CSS ndetse na Hotel La Palisse Nyandungu.

Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bareze Zigama CSS, na Hotel La Palisse Nyadungu ndetse na Mbaduko Jimmy bahagarariwe mu mategeko na Me Bangamwabo Octave.

Zigama CSS ihagarariwe mu mategeko na Me Kayiranga Telesphore, Hotel La Palisse Nyandungu ihagarariwe mu mategeko na Me Sebukonoke Innocent, naho Rwiyemezamirimo Mbaduko Jimmy nyiri Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction ahagarariwe n’abanyamategeko babiri, Me Nuirasuku Jeanne na Me Ruberwa Silas.

Me Ruberwa yabwiye urukiko ko Mbaduko Jimmy adakwiye kuzanwa muri uru rubanza kuko hararezwe Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction.

Uyu Munyamategeko ati “Murumva Sosiyete y’umuntu yaregwa na we akaregwa? Turasaba Urukiko ko rwakura Mbaduko Jimmy muri uru rubaza.”

Umucamanza yahise aha umwanya abatanze ikirego, bakanaregera indishyi ngo bagire icyo bavuga ku inzitizi zazamuwe na Me Ruberwa Silas.

Me Bangamwabo Octave wunganira Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis yabwiye urukiko ko inzitizi zazamuwe na Me Ruberwa Silas urukiko rudakwiye kuziha ishingiro kuko impamvu Mbaduko Jimmy yazanywe mu rubanza isobanutse.

Yabwiye Umucamanza ko Mbaduko Jimmy yafashe Frw 144, 400, 000 ya Sosiyete eshatu, zavuguruye ibikorwa bya Hotel La Palisse Nyandugu akayashyira kuri konti ya Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction abo bafatanyije akazi batabizi, amafaranga yageraho agahita ayakuraho akayashyira kuri konti ye bwite kuko Mbaduko Jimmy yari azi ko ayo mafaranga naguma kuri konti ya Sosiyete azayagabana n’abo bafatanije imirimo yo kubaka kuri Hotel La Palisse Nyadungu.

Me Bangambwabo Octave yavuze ko muri izo Milyoni zose Mbaduko Jimmy yabikuje, aye ajyanye n’imirimo yakoze  yari Frw 50,973,150 ayandi asaga Frw 93, 426, 850 yari aya Sosiyete zindi zakoranye na we mu kuvugurura ibikorwa bya Hotel La Palisse Nyandungu.

Me Bangamwabo Octave ati “Niyo mpamvu mu kirego cyacu harimo Mbaduko Jimmy kandi turifuza ko aguma muri uru rubanza kuko ari na we watumye ibi byose bibaho atuzana mu manza zitari zikenewe, iyo aza kuba inyangamugayo ibi byose ntabwo biba byarabayeho.”

Impaka zo kumenya niba Mbaduko Jimmy akwiye kuguma mu rubanza yarezwemo zamaze isaha irenga nyuma y’impaka ndende Umucamanza  yafashe icyemezo ategeka ko Mbaduko Jimmy  aguma mu rubanza kubera ko inzitizi zatanzwe na Me Ruberwa Silas umwunganira mu mategeko nta shingiro zifite.

Umucamanza yavuze ko inzitizi n’impaka mu rukiko byatwaye umwanya munini none amasaha akaba agiye, avuga ko gukomeza kuruburanisha urubanza byagorana kubera ko rurimo Abanyamategeko benshi ndetse hakaba harimo n’ikirego cy’indishyi, afata icyemezo ararusubika.

Yavuze ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa ku wa 27 Ukwakira, 2021 saa saba n’igice z’igicamunsi Urukiko rwumva uruhande rwareze runaregera indishyi, abarezwe nabo bahabwe umwanya biregure.

Urubanza rurimo Abanyamategeko 7 n’abaregera indishyi batandatu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW