Menya barindwi bashimiwe ibikorwa by’ubutwari byabaranze bagizwe Abarinzi b’Igihango

webmaster webmaster

Mu Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe, kri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021,Abarinzi b’igihango barindwi bashimiwe ibikorwa by’ubutwari bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Unity Club imaze ishinzwe, hatanzwe “Ishimwe ry’Ubumwe” ku Barinzi b’Igihango 7, bashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa bakoze.

Ihuriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”, ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.

Muri abo barinzi b’Igihango barindwi bahawe ishimwe harimo abariho barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari n’abishwe muri Jenoside ariko batanze ubuzima bwabo kugira ngo barokore ubw’abandi.

Abarinzi b’igihango batoranywa ku rwego rw’akagari, urwego rw’umurenge, urwego rw’akarere n’urwego rw’igihugu, hashingiwe ku bikorwa bigaragaza umurinzi w’igihango kuri buri rwego. Ni uko bagatorwa na Komite ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ishinzwe icyo gikorwa kuri buri rwego.

Menya Abarinzi b’Igihango barindwi bahawe ishimwe

Umubikira Marie Julianne Farrington, ni uwo mu muryango wa Ste Marie de Namur ashimirwa  umutima w’urukundo n’ubwitange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo yari ari mu gihugu cya Canada yiyemeje kuza mu Rwanda anyuze mu nzira zigoye agerageza gutabariza no kurokora ababikira yari ayoboye.

Abo yabashije kurokora yabahungishirije mu Mujyi wa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Soeur Marie Julianne yabaye umutangabuhamya mu rubanza rwa Kayishema wari Perefe wa Kibuye, yitabye Imana ku wa 21 Mutarama 2012.

Undi wahawe ishimwe ni Immaculee Iribagiza, mu 1972 yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, akaba umwe mu banditsi b’abahanga waranzwe no kwigisha ubumwe no kubabarira hirya no hino.

- Advertisement -

Amaze kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yaranzwe no kwigisha ubumwe no kubabarira hirya no hino ku isi ataretse n’aho akomoka, akaba yashimiwe ko ahoza u Rwanda ku mutima arwanya abaruvuga uko rutari.

Ntawugashira Frédéric wavutse mu 1962, ni umwe mu bashimiwe wari umujandarume, ariko akoresheje ibigango n’ubumenyi yari afite, yamaze iminsi umunani ahanganye n’ibitero byari bigamije kwica Abatutsi bo muri Kaduha muri Gikongoro. Ntawugashira yarokoye Abatutsi barenga 50 n’ibyabo kugeza yishwe.

Kanyandekwe Prosper wavutse mu 1969, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ubwo yari umusirikare muto, yafashe icyemezo ajya gutabara Abatutsi bicwaga aho yarerewe ahangana n’ibitero by’interahamwe. Yaje kwicwa azira kuba yarahanganye n’ibyo bitero.

Padiri Nkezabera Augustin wavutse mu 1959, akaba yaravukiye muri Ngororero i Nyange, yaranzwe n’urukundo no kurwanya ibikorwa by’ubugome no kurenganya abandi kugeza Jenoside ibaye yicanwa n’Abatutsi.

Nkezabera yarengeye inzirakarengane ubwo yageraga i Muramba agasanga Abatutsi batotezwa ndetse bamwe bicwa, yamaganye ibyo bikorwa ashize amanga, abaturage bamwibonamo nk’ubarengera, yicanwe na bo tariki 9 Mata 1994 mu gitero cyari kigamije kwica Abatutsi.

Musoni Alexis, yavutse mu 1960 muri Muyira mu Karere ka Nyanza, ni umusirikare wari mu mutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, waranzwe n’ibikorwa by’urukundo no kurengera Abatutsi bicwaga, agendera ku ihame ry’uko adashobora kwica abo ashinzwe kurinda.

Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, yaranzwe n’urukundo, yarengeye abahigwaga kugeza yishwe itariki 10 Gicurasi 1994.

Dufitumukiza Anaclet wavutse mu 1963, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimirwa ibikorwa by’urukundo byamuranze hamwe n’ubudahemuka n’ubunyangamugayo mu gufasha Abatutsi bahigwaga.

Madamu Jeannete Kagame yagize ati :”Bato batari gito n’Abarinzi b’igihango twigiraho uyu munsi, bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, nabo bigeze kuba bato nkamwe. Bari bafite inzozi n’icyerekezo, ariko ntibirengagije igihango cyacu.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW