MINUBUMWE yijeje serivisi nziza abagenerwabikorwa ba FARG n’abaganaga ibigo byakuweho

webmaster webmaster

Nyuma y’uko ibikorwa n’inshingano by’ibigo bya CNLG, FARG, NURC na Komisiyo y’igihugu y’Itorero bishyizwe mu maboko ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), abaganaga ibi bigo bahumurijwe ko ntakizahinduka kuri seriviie bahabwaga bizezwa ko bigiye kurushaho kunozwa.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yijeje abagenerwa bikorwa ba FARG ko serivisi bahabwaga zikomeza uko bisanzwe

Ku wa 21 Ukwakira 2021, nibwo itegeko rikuraho ku mugaragaro Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge NURC, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, Komisiyo y’Igihugu y’itorero n’Ikigega cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi FARG, ryasohotse mu iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Iteka rya Ministiri w’Intebe rikimara gukuraho ibi bigo bine, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yamaze impungenge abaganaga ibi bigo byashyizwe mu nshingano za Minisiteri ayoboye, abizeza ko ntakizahinduka ku byo bahabwaga n’ibi bigo kuko icyahindutse aruko zimuriwe muri MINUBUMWE.

Aganira na RBA, yagize ati “Nta mpungenge bakwiye kugira, ivugururwa icyo ryakorewe n’ukugirango serivise zirusheho gukomeza gutangwa neza, ahagaragaraga intege nkeya n’ahakenewe gushyirwamo imbaraga byihute.”

Dr. Bizimana, avuga ko by’umwihariko abagenerwa bikorwa b’ikigega gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi FARG,serivisi bahabwaga zose zizakomeza uko bisanzwe, bityo n’inzira zakurikizwaga mu kwemeza uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utsihoboye ugomba gufashwa zizakomeza.

Ati “By’umwihariko serivisi soze zahabwaga abagenerwabikorwa ba FARG bakomeje kuzihabwa kandi zizakomeza. Abanyeshuri bishyurirwa n’abavuzwa bujuje ibyangombwa izo serivisi zose zirakomeje kandi amabwiriza yakurikizwaga niyo akurikizwa kugeza igihe tuzabonera ko ari ngombwa ko yavugururwa. Nk’ubu turi gukorana na Minisiteri y’Imari kugirango abanyeshuri bahabwa buruse bari bafite ikibazo ko zatinze bazihabwe vuba.”

Uretse FARG n’ibindi bigo nka CNLG, NURC na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero byimuriwe muri iyi Minisiteri nshya, serivisi zatangirwagamo zirakomeza gutangirwa muri iyi Minisiteri nshya ya MINUBUMWE, gusa hari amasezerano amwe n’amwe arimo avugurwaga.

Minisitiri Dr Bizimana, yagize ati “Hari nk’abari bafitanye amasezerano na CNLG yo gusukura no kwita ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bazitagaho umunsi ku munsi, ayo masezerano bari bafitenye na CNLG yarimuwe azanwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ubu arimo amasezerano arimo ahindurwa ariko ikizahinduka ni urwego ruyashyira mu bikorwa.”

Kubera ihuzwa ry’ibigo bine, umubare w’abakozi waragabanutse, bityo abakoreraga ibigo bya FARG, NURC, CNLG na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero bamwe bujuje ibisabwa bazahabwa akazi muri iyi Minisiteri ya MINUBUMWE. Gusa abatazahabwamo imyanya bazishyurwa 2/3 by’umushahara wabo mu gihe cy’amezi atandatu nk’itegeko rigenga sitati rusange y’abakozi ba leta ribiteganya, ubundi bajye gushaka akazi ahandi.

- Advertisement -

Minisiteri nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yiswe MINUBUMWE iratangira ibikorwa byayo ku mugaragaro yakira abayigana ku wa Mbere, tariki 25 Ukwakira 2021, ikazajya ikorera ku Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, mu nyubako yagenewe kubika inyandiko z’amateka.

Minisiteri ya MINUBUMWE ifite inshingano 26, harimo kubungabunga amateka y’u Rwanda, gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda, guteza imbere inshingano mboneragihugu, guteza imbere ubuyobozi, gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo no guhangana n’ipfobya n’ihakan rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW