Muhanga: Abadepite basanze ibyangombwa by’ubutaka birenga ibihumbi 27 bitarahabwa banyirabyo

webmaster webmaster

Mu ruzinduko Abadepite bagize Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije bakoreye mu Karere ka Muhanga, basanze hari ibyangombwa by’ubutaka bya burundu, abaturage bandikishije kuva mu mwaka wa 2011 bibitse ku biro by’Imirenge.

Itsinda ry’abadepite bagize Komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije basabye Ubuyobozi n’abakozi bo mu biro bishinzwe ubutaka, kwihutira guha abaturage ibyangombwa by’ubutaka bya burundu bimaze imyaka irenga 10.

Abadepite bavuze ko ibyangombwa by’ubutaka bikwiriye guhabwa ba nyirabyo, kugira ngo babyifashishe basaba inguzanyo muri banki.

Hon Mukabunani Christine yagize ati:” Hari ibyangombwa by’ubutaka bikibitse mu biro by’abayobozi bitahawe ba nyirabyo, twabagiriye inama yo kubitanga kuko ababyandikishije babisabiraho inguzanyo.”

Mukabunani yavuze ko raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta yagaragaje ko imitangire ya serivisi mu byerekeranye n’ubutaka mu Turere 7 na Muhanga irimo imeze nabi.

Depite Mukabunani asaba inzego zifite ubutaka mu nshingano, zigomba kuvugura imikorere abaturage bagahabwa serivisi nziza bifuza, bakayihabwa ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasobanuye ko bari bafite ibigera ku bihumbi 32 ubu bakaba bamaze gutanga ibigera ku bihumbi 5, kuko babikuye mu biro by’umubitsi w’impapuro mpamo, ariko ba nyirabyo ntibaza kubifata.

Kayitare avuga ko batanze amatangazo ahamagarira abaturage kuza kubijyana, ariko ntibaza.

Ati:”Twabyohereje mu Mirenge dusaba ko babyohereza mu Tugari kugeza ubu niho bikiri.”

Cyakora uyu Muyobozi avuga ko gahunda yo kubishyikiriza ba nyirabyo, yakomwe mu nkokora na COVID 19 bituma iki gikorwa kigenda buhoro.

- Advertisement -

Itsinda ry’abadepite bagize Komisiyo y’ubutaka ubuhinzi ubworozi n’ibidukikije, bavuga ko nta muturage wagombye kurenza iminsi 30 yandikishije icyangombwa cy’ubutaka ataragihabwa.

Bakavuga ko muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta, yerekana ko imitangire ya serivisi mu Karere ka Bugesera, Kamonyi, Muhanga, Rubavu, Ngororero, Kamonyi, Nyagatare, Musanze, Rurindo, na Rutsiro itanoze.

Kayitare akavuga ko imbonerahamwe y’imirimo nshyashya yagaragaza ko bazongera abakozi benshi mu ishami rya one Stop Center, bakikuba inshuro 3 bavuye ku bakozi 18, akavuga ko kugeza ubu bafite abakozi 8 gusa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga