Ingendo ziremewe kugeza saa sita z’ijoro, Menya Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

webmaster webmaster

Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika yigije inyuma isaha yo gutaha ishyirwa saa sita z’ijoro, utubari dukomeza gufungurwa naho ibikorwa by’imyidagaduro bikorerwamo bizafungurwa mu byiciro, ariko ababyitabira basabwe kuba barakingiwe kandi bipimishije nibura mbere y’amasaha 72.

Inama y’abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Ukwakira, 2021 Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yasuzumye inavugurura ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, zizakurikizwa guhera ku wa 14 Ukwakira, kugeza 14 Ugushyingo, 2021.

Mu myanzuro y’iyi nama ni uko isaha yo kuba abantu bageze mu rugo yashyiwze saa sita z’ijoro (12:00 a.m), naho ibikorwa byakomerewe bisabwa gufunga saa tanu z’ijoro (11: 00 p.m).

Hemejwe ko abantu bose binjira mu gihugu batazongera gushyirwa mu kato, gusa bazajya bipimisha Covid-19 bakigera mu Rwanda.

Iyi nama kandi yongereye uumubare w’abakozi ba Leta bakorera mu biro uva kuri 50% ushyirwa kuri 75%, naho ab’inzego z’abikorera bemerewe gukoresha abakozi bose.

Utubari twakomorewe mu myanzuro iheruka tuzakomeza gukora, naho ahagenewe imyidagaduro hazafungurwa mu byiciro ariko batarengeje 50% by’aho bakorera. Gusa umwihariko ni uko abahagana bagomba kuba barakingiwe Covid-19 kandi bakipimisha mu masaha 72 mbere yo kwitabira ibi bikorwa by’imyidagaduro.

Inama y’Abaminisitiri yashyize igorora n’abakoresha pisine, sauna na massage kuko bakomorewe, gusa na bo basabwe kuba abazabijyamo bazaba barakingiwe kandi banipimishije.

Abanyarwanda n’abaturarwanda basabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bahana intera, kwambara agapfukamunwa neza kandi bagakaraba intoki. Abazarenga ku mabwiriza bazajya babihanirwa.

Mu yindi myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe wari uherutswe guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye.

- Advertisement -

Inama y’Abaminisitiri yemeje n’amasezerano anyuranye, imishinga y’amategeko, imishinga y’amateka ya Perezida ndetse ishyira n’abayobozi banyuranye mu manya.

 

Soma itangazo ryose ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya tariki 13 Ukwakira, 2021:

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW