Umujyi wa Kigali ufite umukoro wo kubaka imihanda ya kaburimbo ibirometero 1,900

webmaster webmaster

Mu bigaragaza ko umujyi utera imbere ni ibikorwaremezo biwugize, muri byo harimo imihanda igezweho kandi ijyanye n’igihe, ni muri urwo rwego Umujyi wa Kigali ukeneye kubaka imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero 1,900 km.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yasabye abaturage kugira uruhare mu iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo ikenewe

Nk’uko igishushanyo mbonera kibigaragaza, Umujyi wa Kigali ukeneye byibura imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero ibihumbi bibiri magana ane (2,400km), gusa kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali hamaze kubakwa imihanda ireshya n’ibirometero 500km gusa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Ukwakira 2021, cyagarutse ku ngingo zinyuranye harimo imiturirwa, ibyanya byo kwidagaduriramo, utujagari, ikibazo cy’abazunguzayi n’ibindi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko hakenewe ubufatanye n’abaturage mu rwego rwo gushakira ibisubizo iyo mihanda ikenewe.

Ati “Urebye uko Kigali igenda ikura dukeneye kaburimbo kilometero ibihumbi 2,400 kugirango hose habe hari kaburimbo, kugeza uyu munsi dufite ibirometero 500 gusa. Hari imishinga igiye itandukanye yo kuzamura ibikorwaremezo by’imihanda twakoze n’iyo turi gukora mu mishanga yo kuvugurura imiturire, mu rumvako dufite gahunda uko ibisubizo bigenda biboneka. Abaturage nibishakamo ibisubizo, aho batuye bakishyira hamwe bakubaka imihanda tuzabashyigikira kandi ibisubizo tuzakibona.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko kuri uyu mukoro wo kuzamura urwego rw’ibikorwaremezo cyane cyane iby’imihanda hari intambwe yatewe.

Yagize ati “Hari imihanda myinshi yubatswe kandi ibikorwa byose bijyana n’igishushanyo mbonera ndetse na gahunda za leta nka NST-1. Twubatse imihanda igera ku birometero 54, dufite kandi imihanda ireshya na kilometero 78 km. Hari n’indi yubatswe ku bufatanye n’abaturage aho bagize uruhare rwabo natwe tukabafasha mu bundi buryo.”

Dr Mpabwanamaguru Merard, akomeza vuga ko mu rwego rwo gutera intambwe mu kubaka iyi mihanda ikenewe, hari umushinga w’imihanda ireshya na kilometer 215 zirenga iri mu byiciro bitandatu, gusa ngo icyiciro cya mbere cyamaze kugana ku musozo.

Ati “Umujyi wa Kigali ufite umushinga mu gari wa KIP (Kigali Infrastructure Projects) aho duteganya ko mu myaka ine tuzaba twubatse ibirometero 215, ariko iri mu byiciro bitandatu kandi icyiciro cya mbere cyararangiye, urugero ni nka Sonatube-Shara uhura n’ujya Kabeza uturutse Niboye. Hari kandi uca munsi ya Airforce wa Kabeza-Airports turimo kubaka.”

- Advertisement -

Mu yindi mihanda iri kubakwa mu rwego rwo gukemura iki kibazo cy’imihanda ya kaburimbo, hari imihanda iri kubakwa,muri yo twavuga iri kubaka mu kigo cya Polisi ku Kacyiru, imihanda izengurutse ikibuga cya Golf izwi nka Nyarutarama-Golf, uva kuri ambasade ya Amerika ukagera  Kimicanga ugomba kwagurwa, undi ni umuhanda uva kuri Yamaha-Kinamba ukagera mu Kabuga ka Nyarutarama, iyi yose iri mu mihanda izubakwa mu cyiciro cya mbere cyizwi nka Kigali Infrastructure Projects (KIP).

Mu bindi byagaragajwe n’igisubizo kuri iyi mihanda icyenewe mu Mujyi wa Kigali, harimo umushinga w’igerageza wakorewe ahazwi nko mu Biryogo, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwavuze ko uyu mushinga wakorewe mu biryo byari igerageza, gusa ngo byagaragaye ko ari ingenzi, bityo ngo imishinga nk’iyi igiye gukomereza mu Murenge wa Remera hazwi nka Nyabisundi munsi y’ikigo cya Polisi gisuzumirwamo ibinyabiziga.

Umujyi wa Kigali ukaba ufite indi mishinga itandukanye harimo gutunganya ibyanya byo kuruhukiramo ku bantu babikeneye nka Car Free Zone no mu gishanga cya Nyandungu.

Hamwe n’ibi bikorwaremezo byose byegerezwa abaturage, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yasabye abaturage kwitabira ibi bikorwaremeza baba begerejwe kandi bakarushaho kubibungabunga.

Ati “Hari iyo mishinga dufite yo gushyira aharuhukira abantu nka Car Free Zone ndetse n’igishanga cya Nyandungu, icyo dusaba abaturage ni ukubyitabira ku bwinshi kuko tuba twabibashyiriyeho ngo bibanyure. By’umwihariko bafite kubibungabunga nk’ibikorwa byabo tuba twagezeho dufatanyije kuko n’ibyabo.”

Ku rundi ruhande ariko, ikibazo cy’imodoka zitwara abantu zitinda nzira kubera umuvundo w’ibinyabiziga mu mihanda ya Kigali mu masha ya mu gitondo na nimugoroba. Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwasubije ko buri kwihutisha gahunda yo gufasha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kugira inzira zazo, ari naho bahereye bavuga ko bari kubifashwamo na Banki y’Isi. Kugeza ubu inyigo y’uyu mushinga iri gukorwa.

Urugero rwatwanzwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinze imiturire n’ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard, ni urw’umuhanda uva ku Mujyi wa Kigali ujya ku kibuga cy’indege cya Kanombe ahazubakwa inzira zinyurwamo n’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Gusa ngo hari n’umushinga wo kuvgurura gare ya Nyabugogo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kibanze ku ngingo zirimo, ibikorwaremeze by’imihanda, ibibazo by’utugari, abazunguzayi n’ibindi
Ngabonziza Emmy, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akerere ka Nyarugenge umwe mu bayobozi b’uturere tw’Umujyi wa Kigali bari bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza yari muri iki kiganiro

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW