Muhanga: Umuyaga wa kajugujugu wagushije urukuta 16 barakomereka

webmaster webmaster

Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatanu, indege ya kajugujugu yari ijyanye imiti n’amaraso kuri Zipline ikagwa mu kibuga cy’ikigo Rwanda Management Institute (RMI) umuyaga wayo wagushije urukuta ihagurutse abantu 16 mu bagiye kuyireba barakomereka.

Abantu babiri mu bagwiriwe n’urukuta baracyari kwa muganga i Kabgayi

Ababonye iyo ndege bavuga ko ari Kajugujugu ya gisivili y’umweru, yari ijyanye imiti kuri Zipline ariko igwa kuri RMI ahagana saa yine za mu gitondo (10h00 a.m).

Ubwo indege yari ihagurutse umuyaga wayo warushije imbaraga urukuta rw’Ikigo cya RMI bitewe n’uburemere rw’abantu bari barwuriye ruragwa, abari baruriho barakomereka.

Mayor wa Muhanga, Kayitare Jacqueline yemeje aya makuru, avuga ko mu bakomeretse babiri ari bo bakiri kwa Muganga mu bitaro bya Kabgayi barimo kwitabwaho, abandi ngo batashye.

Ati “Kajugujugu yari muri RMI kandi hazengurukije urukuta, bo buriye urukuta bareba indege irimo imbere, noneho izamutse (ihagurutse), umuyaga urusha imbaraga urukuta, urukuta buriyeho urumva ko rwari ruremerewe n’abarwuriye, ruba ruraguye bagwana na rwo ariko ntacyo babaye.”

Uyu Muyobozi avuga ko raporo yahawe ivuga ko abo bagwanyye  n’urukuta ntacyo babaye.

Yagize ati “Ahubwo utwaye indege ntiyanamenye ko baguye kuko si indege yagonze urukuta, yikomereje.”

Iyi ndege ngo yari izanye imiti n’amaraso mu kigo cya Zipline.

Abaturage bari bagiye kureba indege hari video yasohotse bavuga uko byagenze

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

- Advertisement -
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi