Umuryango w’abagore ba bakristo bakiri bato mu Rwanda(Young Women Association Christian Rwanda) wahuje Urubyiruko n’abakora mu myuga hagamijwe gishakirahamwe igisubizo cy’ubushomeri buri mu rubyiruko.
Abikorera babarizwa muri Kampani z’imyuga n’ubumenyingiro bakora mu mabarizo, abatunganya imisatsi, inganda zitunganya ibikorerwa mu Rwanda(Made in Rwanda) barimo gukorana ibiganiro n’Urubyiruko rurangije amashuri y’imyuga rubonemo imirimo.
Umukozi w’Umuryango w’abagore ba bakristo bakiri bato mu Rwanda, Butera Jean Claude, yavuze ko hari bamwe mu rubyiruko babanje kurihirira amashuri y’imyuga, ariko babona ko kubishyurira byonyine bidahagije biba ngombwa ko batera indi ntambwe yo kubashakira ibigo bazajya bakorera imenyerezamwuga(Stage).
Butera yabwiye UMUSEKE ko iyo bohereje urubyiruko muri ibyo bigo, bamwe muri bo bagira amahirwe bagahabwa akazi hashingiwe ku bumenyi buri wese agenda agaragaza.
Yagize ati”Uyu munsi twahuye ngo tuganire ku bibazo byugarije urubyiruko, harakurikira gukorana amasezerano na Kampani z’abikorera kugira ngo urubyiruko ruhabwe akazi.”
Butera yavuze ko hari na bamwe mu rubyiruko bahemberwa umusaruro batanze bakiri mu imenyerezamwuga, Kampani zikabaha akazi mu buryo buhoraho barangije stage.
Gusa uyu mukozi wa YWCA yasabye urubyiruko kudasuzugura akazi cyangwa amashuri y’imyuga kuko akazi ko mu biro ari gakeya ugereranyije n’umubare w’abagashaka.
Uwimana Marie Claire umwe mu rubyiruko, warangije mu mashuri y’imyuga, avuga ko urubyiruko rurangije amashuri, rwose rutabona akazi ka Leta, akavuga ko abize imyuga nta bushomeri bahura nabwo, kuko bahita bahanga imirimo bakimara guhabwa impamyabushobozi ibigaragaza.
Ati ”Narangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’icungamari, nongeraho amashuri y’imyuga kuko nabonaga icungamari nize nta kazi nshobora kubona, ubu mpemberwa imyuga nize.”
- Advertisement -
Umukozi w’uruganda rutunganya imyenda ikorerwa mu Rwanda(JANIA) TUYISENGE F. Vincent avuga ko bamaze guha urubyiruko 150 amahugurwa bafatanyije WDA, akavuga ko kuri ubu batangiye kwakira amabaruwa menshi y’ibigo by’imyuga n’ubumenyingiro, bisaba ko uru ruganda ruha imenyerezamwuga umubare munini w’Urubyiruko ruhiga.
Yagize at :”Abenshi mubo twame yereje umwuga, twabahaye akazi gahemberwa ku kwezi.”
Tuyisenge yibukije urubyiruko ko bafite gahunda yo guhaza isoko ryo muri ibi bihugu, kuko bashaka gukora imyenda ibihumbi 15 ku munsi.
Mu Karere ka Muhanga, uyu muryango w’abagore ba bakristo bakiri bato mu Rwanda, umaze gushyira mu matsinda urubyiruko rurenga 400.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818