Ngoma: Etoile de l’Est yerekanye abakinnyi n’ingengo y’imari izifashisha

Ikipe y’Akarere ka Ngoma Etoile de l’Est iherutse gutsindira kuzamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda yakiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma mu gikorwa cyitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K Gasana watanze impanuro kuri iyi kipe n’uko yakora imishinga yo kuyibeshaho.

Abakinnyi bazifashishwa na Etoile de l’Est berekanywe

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 23 Ukwakira 2021 cyabereye muri Hoteli y’Akarere ka Ngoma, herekanwe abakinnyi bazafasha iyi kipe ndetse hatangazwa na gahunda ifite mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Perezida wa Etoile de l’Est, Muhizi Vedaste yavuze ko aho ikipe yavuye ari habi batifuza gusubirayo akaba ariyo mpamvu bakoze Bugdet ingana na miliyoni 160 y’u Rwanda, bifuza ko bafashwa gushaka aho ayo mafaranga azava kugira ngo ikipe izagume mu cyiciro cya mbere.

Perezida Muhizi yakomeje avuga ko bifuza ikipe ihesha ishema Akarere ka Ngoma , avuga ko kugera mu cyiciro cya mbere babigezeho bibatwaye imyaka myinshi.

Ati “Abazi iyi kipe barishimye, turabikesha Akarere ka Ngoma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise yagaragarije Guverineri CG Gasana ko batewe ishema n’intsinzi y’ikipe y’Akarere, avuga ko Akarere ka Ngoma kazakomeza kuyishyigikira.

Yongeyeho ati “Turashimira Nyukabahwa Paul Kagame watwubakiye Stade nziza.”

Yashimangiye ko bashaka kuramba mu cyiciro cya mbere ko bashaka kwifashisha siporo cyane umupira w’amaguru  kugira ngo bagere ku cyerekezo twifuza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,  CG Emmanuel K Gasana yavuze ko ubuyobozi bw’Intara bunejejwe no kuba Etoile de l’Est igarutse mu cyiciro cya mbere  atanga inama zirimo imishinga yakorwa ikinjiriza ikipe kugirango ibone ubushobozi bwo gukomeza kwitwara neza mu cyiciro cya mbere igiye gukina.

- Advertisement -

Guverineri CG Gasana yasabye abikorera bo mu Karere ka Ngoma kubaka ibikorwa remezo no kubyaza umusaruro ikipe ya Etoile de l’Est yazamutse mu cyiciro cya mbere.

Ati ” Kubera Etoile de l’Est, mureke aha hantu ( AkarerekaNgoma)hagendwe, PSF ya Ngoma mukore uko mushoboye ibintu byose bibe i Ngoma.”

Guverineri CG  Gasana yavuze ko yavuganye na Rt Col Twahirwa Dodo wabaye mu ikipe ya Etoile de l’Est  akaba  yaramwemereye ko baramutse bamwemereye  yaba  Perezida w’icyubahiro  w’iyi kipe.
Mu cyiciro cya mbere barateganya ingengo y’imari ya 160.000.000 FRW.
Kugeza ubu lisansi izajya ikura Etoile de l’Est i Ngoma ibajyana aho bagiye gukina yamaze kuboneka. Aho gukorera umwiherero naho habonetse.
Munyakazi Sadate wigize kuyobora ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko  azavugana n’ubuyobozi bw’ikipe hari umufatanyabikorwa azabashakira mu minsi iri imbere.
Etoile de l’Est yatangaje ko ubu ifite abakinnyi 27 hakaba hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo izarusheho kwitwara neza mu cyiciro cya mbere.
Guverineri CG Gasana yahaye abayobozi b’Akarere ka Ngoma inama z’imishinga yabyara 5 M buri kwezi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW