Nta ntore ihangayikishwa n’ejo, mufite inshingano zo gutekerereza igihugu- Min Gatabazi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Minisitiri w’’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake 450 rwo mu Karere ka Gicumbi rwasoje amahugurwa y’iminsi icumi ku kubungabunga umutekano, aho yabibukije kuzirikana ko nta ntore yibaza ku maherezo y’ejo, anabibutsa inshingano bafite yo gutekerereza igihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kurushaho kwirindira umutekano bigisha abantu gucika gucuruka kanyanga

Minisitiri Gatabazi, ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Ukwakira 2021, ari mu Murenge wa Rushaki mu karere ka Gicumbi, ubwo yasozaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi icumi yahabwaga urubyiruko rw’abakorerabushake n’abavuga rikumvikana basaga 450 ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri aka karere ka Gicumbi.

Mu mpanuro yahaye uru rubyiruko Minisitiri Gatabazi, yibukije uru rubyiruko ko rufite inshingano yo gutekerereza igihugu no kugena ejo hazaza hacyo, bityo ngo bakwiye kubiharanira.

Ati “Nta ntore ikwiye kwibaza amaherezo y’ejo. Urubyiruko mufite inshingano yo gutekerereza igihugu no kugena ejo hazaza hacyo, hanyuma mugakora cyane kugirango izo nshingano muzazigereho.”

Minisitiri Gatabazi yashimangiye ko uruhare rw’urubyiruko ari ingenzi mu kurandura no kurwanya ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Leta y’u Rwanda yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge aho byaturuka hose, ariko dukeneye uruhare rwanyu nk’urubyiruko kuko ari ingenzi. Ni inyungu z’igihugu n’ahazaza hacyo, turashaka ko abana banyu bazaza banywa ibirimo intungamubiri aho kunywa ibiyobyabwenge.”

Mu bindi Gatabazi yasabye aba basoje aya mahugurwa ni ugukorana umuhate no kuba amaso mu kwicungira umutekano aho buri wese aba ijisho bya mugenzi we cyane cyane bahangana n’abambutsa ibiyobyabwenge babikura mu gihugu cy’abaturanyi. Bityo ngo bakwiye guhera ku tuntu duto bakiteza imbere ari naho yahereye atanga urugero rw’abacuruzi bo mu Murenge wa Rushaki bamaze kugira aho bagera kandi abazi bahera ku tuntu duto.

Yabibukije kandi ko badatumwe kujya gufata ibiyobyabwenge ko ahubwo babatumye kujya kwigisha abantu kureka gucuruza kanyanga no kujya kuyambutsa bitemewe n’amategeko babigisha ububi bwayo.

- Advertisement -

Iryatunga Alphonsine ni umwe muri aba bari bamaze iminsi icumi bahugurwa, utuye mu Kagari ka Gishari Umurenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, akaba n’umuyobozi w’umudugudu, avuga ko bungutse byinshi bigeye kubafasha kurushaho kwicungira umutekano cyane cyane ku mupaka wa Gatuna.

Ati “Ibyo twagarutseho cyane ni umutekano ku mupaka wa Gatuna, badutoje kuhagerana ikinyabupfura, ndetse n’urukundo aho tuzajya tugera mu masibo no ku midugudu tukabaganiriza ku kintu cya kanyanga kiza ku isonga mu guhungabanya umutekano. Aho niho ababyambutsa mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyura, rero kubera masomo twakuye aha tugiye kugenda tuhahagarare neza nk’intore zatojwe tubigishe ntawe duhutaje kugirango abakiri mu bikorwa by’uburembetsi babicikiho.”

Aya mahugurwa yasoje ku mugaragaro yari amaze iminsi icumi, aho yahabwaga urubyiruko rw’abakorerabushake n’abavuga rikumvikana basaga 450.

Uru rubyiruko ruturuka mu Mirenge ya Cyumba, Rubaya, Kaniga na Rushaki, bahuguwe ku burere mboneragihugu, gukunda igihugu n’uruhare rw’umuturage  mu kwicungira umutekano.

Uyu muhango wari witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille n’inzego z’umutekano.

Minsiitiri Gatabazi yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi icumi yahabwaga urubyiruko rw’abakorerabushake ku burere mboneragihugu no kwicungira umutekano
Abahuguwe ngo bagiye gutanga umusanzu nk’uko babitojwe mu guhashya ibiyobyabwenge
Minisitiri Gatabazi yitabiriye uyu muhango mu mwambaro w’intore
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW