Nyagatare: Hatangijwe imirimo yo kubaka uruganda rwitezweho Litiro 500.000 z’amata y’ifu ku munsi

webmaster webmaster

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K Gasana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2021, mu cyanya cyahariwe inganda giherereye mu Kagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uruganda rutunganya amata y’ifu rwitezweho gutanga umusaruro wa litiro 500,000 ku munsi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K Gasana ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa uru ruganda.

Ni uruganda ruzubakwa mu gihe cy’amezi 11 rukazuzura rutwaye Miliyari 45 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo bongere umukamo w’amata kugira ngo bazahaze ruganda rugiye kubakwa muri aka karere ruzatunganya amata y’ifu.

Ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uru ruganda, Guverineri CG Gasana yashimiye Guverineri w’Intara yashimiye Ubuyobozi bw’uruganda rw’Inyange igiye kubaka uru ruganda ku gikorwa cy’indashyikirwa nk’iki mu Ntara.

Yasobanuye ko ari igikorwa kijyanye n’icyerekezo cy’Intara n’Akarere ka Nyagatare ,by’umwihariko,cyo kuba Igicumbi cy’ahatunganyirizwa ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye aborozi korora inka zitanga umukamo utubutse kugira ngo urwo ruganda ruzabone amata ahagije rutunganya.

Avuga ko Inka 500.000 zihari mu gihe byibura hakamwa 200.000 nta kabuza bazahaza uru ruganda maze bagasagurira n’amasoko.

Uru ruganda byitezwe ko rukazatunganya amata angana na litiro 500,000 azaturuka mu turere turimo n’aka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

Igishushanyo mbonera cy’uru ruganda rwitezweho guhindura imibereho y’aborozi mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko mu Karere ka Nyagatare

- Advertisement -

Guverineri CG Gasana yasabye aborozi korora inka zitanga umukamo kugira ngo bazahaze uru ruganda basagurire n’andi masoko

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO:Nyagatare District

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW