Nyamasheke : Abatuye Akagali ka Mpumbu barasaba ko bahabwa umuriro w’amashanyarazi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abatuye Akagari ka Mpumbu mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke barasaba ubuyobozi kubaha umuriro w’amashanyarazi kuko mu Kagari kose nta giti cyinyuraho insinga z’umuriro w’amashanyarazi kiharangwa, bavuga ko bagorwa no kubona serivise zisaba amashanyarazi, ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko hari icyizere ko bizageza 2024 baramaze kubona amashanyarazi.

Abatuye Akagali ka Mpumbu mu Murenge wa Bushekeri barasaba Leta ko yabaha umuriro w’amashanyarazi.

Mpumbu ni kamwe mu Tugari tune tugize umurenge wa Bushekeri, ni Akagari k’icyaro ariko ubona ko abagatuye bagerageza kugendana n’iterambere mu bikorwa bimwe na bimwe, bamwe muribo bavuga ko babangamiwe no kuba batagira amashayanyarazi.

Uyu muturage yagize ati “Iyo urebye mu yindi mirenge usanga mu Tugari twayo harimo umuriro w’amashanyarazi abayobozi bose uko akoresheje Inama batubwirako ugiye kuza bakagenda hakaza Abandi none twarawuhebye.”

Aba abaturage bavuga ko bagorwa no kubona service zisaba umuriro w’amashanyarazi kuko bibasaba kujya kuzishakira ahandi. Bakaba ariho bahera basaba ko nabo bahabwa amashyanyarazi.

Uyu yagize ati “ujya kwiyogoshesha cyangwa gusekuza imyumbati kugirango urye ubugari gakora Urugendo rw’ibirometero bibiri turifuzako nk’ababyeyi bacu baduha umuriro w’amashanyarazi tukajya dusohokera ahabona tukabasha no kwiteza imbere.”

Si abaturage gusa bavuga ko bagorwa no kuba muri aka Kagari nta mashanyarazi arangwamo kuko babihuriraho na Hakizimana Pierre umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari.

Yagize ati “Ni imbogamizi ikomeye cyane iyo ushaka kwempurima ujya kubigo by’Umurenge akaba ariho ukorera ibijyanye n’ikoranabuhanga.”

Ntaganira Josue Michel umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko iki kibazo bakizi akizeza aba baturage ko hari gahunda kandi bitazarenga 2024 batarasubizwa.

- Advertisement -

Ati “Hari gahunda yo kugeza amashanyarazi ku baturage bijyanye n’icyerekezo 2024, Umukuru w’igihugu yahaye abanyarwanda twese ntibivuze ko ari aho honyine bazaha ni ahantu hatandukanye muri kano Karere kacu hakenewe gushyirwa amashanyarazi muburyo bufatika. Nkako gace ka Mpumbu karimo birahari igisigaye ni ugukurikirana ni nacyo cyerekezo abantu twese dukwiriye gushyiramo imbaraga dufanyije.”

Aba baturage mu bari bagerageje kwisuganya ndetse no guhuza imbaraga kugirango babashe kwikururira umuriro ariko amafaranga agera kuri miliyoni 5 bari babonye yabaye nk’agatonyanga mu Nyanja kuko REG yababwiye ko kugirango babone umuriro bisaba amafaranga asaga miliyoni magana 6 ibyaciye intege abanyampumbu.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/Nyamasheke