Onana yafashije Rayon Sports gutsinda AS Kigali

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Igitego cya Onana cyahesheje Rayon Sports intsinzi kuri AS Kigali mu mukino wa gicuti wafashaga amakipe yombi kwitegura amarushanwa ari imbere.

Onana watsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

AS Kigali yakoresheje abakinnyi batahamagawe mu ikipe y’igihugu.

Rayon Sports niyo yinjiye mu mukino mbere aho yanabonye igitego hakiri kare ku munota wa 16 gitsinzwe na Onana, nyuma yo guhererekanya neza na Rharb Youssef.

AS Kigali yashatse uko yishyura iki gitego ariko ntibyoroha, ku munota wa 33, Rugirayabo Hassan yateye umupira ukubita umutambiko, Shabani Hussein asubijemo nabwo ukubita umutambiko w’izamu.

Eric Nshimiyimana yahise akora impinduka 2, Aboubakar Lawal na Kakule Mugheni Fabrice binjiyemo havamo Uwimana Guilain na Kayitaba Bosco.

Ku munota wa 39, Kakule Mugheni Fabrice yahinduye umupira imbere y’izamu maze Tchabalala ashyiraho umutwe ariko umunyezamu Adolphe awohereza muri koruneri.

Ku munota wa 42, Tchabalala yisanze asigaranye n’umunyezamu Adolphe, amurobye umupira ahita awukuramo.

Aya mahirwe yakurikiwe n’andi yo ku munota wa 45 Lawal yaboneye mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu, umupira ukubita igiti cy’izamu.

- Advertisement -

Ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, Rayon Sports yabonye umupira w’umuterekano hafi n’urubuga rw’amahina, ku ikosa ryari rikorewe Ayoub, Muvandimwe JMV amuteye umupira ntibyagira icyo bitanga.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri isatira ishaka kwishyura iki gitego ariko birayigora cyane.

AS Kigali yabonye amahirwe menshi ariko ba rutahizamu b’iyi kipe barimo Lawal, Tchabalala na Saba ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ku munota wa 78 Rayon Sports yabonye penaliti ku ikosa Kakule yakoreye Muvandimwe JMV mu rubuga rw’amahina, yatewe na Rharb Youssef ariko umunyezamu awukuramo, asubijemo ahita nabwo awufata.

Ku munota wa 90, umunyezamu Adolphe yongeye gukora akazi gakomeye akuramo umupira ukomeye wa Lawal yari ateye n’igituza.

Umukino warangiye ari 1-0.

Indi mikino ya gicuti yabaye, Police FC yatsinze Musanze 2-1, Kiyovu Sports itsinda Gorilla 4-0, Mukura VS itsinda Rutsiro 4-2.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Rayon Sports yishimira igitego cya Onana ukomoka muri Cameroon
Abakinnyi barimo abavuye muri Raja Casablanca bakomeje kwitwara neza ku ruhande rwa Rayon Sports
Umutoza Masud afite akazi ko kongera guha abafana ba Rayon Sports ibyishimo
As Kigali yagiye ibura uburyo bwinshi bwabazwe ariko ntiyacika intege mu kibuga
Aba ni 11 babanjemo ku ruhande rwa As Kigali
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

UMUSEKE.RW