Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu nama y’ibihugu 20 bikize ku Isi yakomoje ku buke bw’inkingo za Covid-19 muri Afurika, yemeza ko iki cyorezo kitahashywa mu gihe cyose hakiri ubusumbane mu kubona inkingo mu bihugu bikize n’ibikennye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Ukwakira 2021, i Roma mu Butaliyani, aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri ya G20, ni inama iziga ku ngamba zo kuzahura ubukungu bwashegeshwe na Covid-19, ibidukikije, ubuzima n’ibindi.
Perezida Kagame yashimangiye ko bizagorana guhangana n’icyorezo cya Covid-19 mu gihe cyose inkingo zitarasaranganywa mu Isi, bityo ngo nicyo kibanze mu kuzahura ubukungu.
Ati “Icyorezo cya Covid-19 nticyahashwa nta nkingo zihagije zihari kandi nicyo cy’ibanze mu rwego rwo kuzahura ubukungu. Africa ituwe na 18% by’abatuye Isi ariko inkingo zigera kuri uyu mugabane ziracyari kuri 5%.”
Perezida Paul Kagame, yakomeje avuga ko hari ibintu bitatu bikwiriye kwitabwaho na G20 mu rwego rwo gusiba iki cyuho.
Yagize ati “Mbere na mbere hakwiye kwitabwa ku kugeza inkingo mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere kugirango tuzabashe kugera ku ntego yo kuba twakingiye 70% hagati mu mwaka wa 2022. Ikindi kandi inzego z’ubuzima mu bihugu zigomba kugira ubushake mu gukingira abantu benshi bishoboka.”
Icya gatatu cyagarutsweho na Perezida Kagame, ni ikorerwa ry’inkingo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ati “Dufite kubaka ubushobozi bw’ikorwa ry’inkingo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, Afurika iracyatumiza hanze yayo inkingo ku kigero cya 99%. Dufite intego yo kuba twikorera 60% by’inkingo mu 2040. Iki cyumweru nibwo u Rwanda na Senegal twasinye amasezerano na BioNTech yo kubaka inganda zikora inkingo za Covid-19 hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mRNA kandi zizajya zitangwa mu bihugu bya Afurika.”
Perezida Kagame ari mu Butaliyani kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Ukwakira2021, aho yagiyeyo mu rwego rwo kwitabira inama y’ibihubu 20 bikize ku Isi izwi nka G20 Summit. Ibiganiro by’umunsi wa mbere bikaba byibanze ku bukungu mw’Isi.
- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW