Perezida Ndayishimiye yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’iminsi 3

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22, Nzeri, 2021 nibwo Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagiye muri Tanzania kuganira na mugenzi we Samia Suluhu Hassan.

Perezida Ndayishimiye yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’iminsi 3

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, ejo byatangaje iby’uru rugendo ko Perezida Ndayishimiye bivuga ko ruzamara iminsi 3 rugamije kungurana ibitekerezo ku mibanire y’ibihugu byombi nk’uko bitangazwa n’ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’Uburundi.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Dodoma muri Tanzania, Perezida Ndayishimiye n’umufasha we bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya, Amb. Liberata Mulamula.

Biteganyijwe ko Perezida Ndayishimiye na Samia Suluhu bazashyira ibuye ry’ifatizo mu gace ka Nola i Dodoma aho ikigo Itlacom cy’Abarundi kizubaka uruganda rutunganya ifumbire rufite agaciro ka miliyoni 180 z’amadorali y’Amerika.

Kuwa 23 Ukwakira 2021, Perezida w’u Burundi azasura Zanzibar aganire na Hussein Ali Mwinyi baganire ku birebana n’impande zombi.

Kuwa 24 Ukwakira, Perezida Ndayishimiye na Perezida Samia Suluhu Hassan bazasura ibikorwa by’ubwubatsi bw’umuhanda wa Gari ya Moshi i Dar es Saalam.

Uru ruzinduko rukurikiye urw’iminsi ibiri Perezida wa Tanzania, Suluhu Hassan aherutse kugirira mu Burundi kuwa 16 na 17  Nyakanga 2021.

Perezida Ndayishimiye Evariste yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyai n’amahanga wa Tanzania Amb. Liberata Mulamula.
Yakiranwe impundu muri Tanzania
Ubwo Perezida Ndayishimiye yasezeraga ku bategetsi n’Ingabo z’u Burundi yerekeje muri Tanzania
Ubwo Perezida Ndayishimiye yuriraga indege ya Air Tanzania yamukuye i Bujumbura

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW