Perezida w’u Rwanda n’uwa America bahembewe uruhare bagira mu kurwanya Kanseri

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya indwara ya Kanseri (UICC), wageneye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame igihembo cy’umuyobozi wagize uruhare rw’indashyikirwa mu kurwana kanseri.

Perezida Paul Kagame yahembewe umuhate u Rwanda rufite mu guhangana na Kanseri haba kuyitahura binyuze mu bipimo no kuyivura kare

Ni igihembo yahawe kuri uyu wa Kabiri, tariki 26 Ukwira 2021, ubwo Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya kanseri (Union for International Cancer Control, UICC) watangaga ibihembo ku bayobozi bagize uruhare rufatika mu kurwanya no gukumira iyi ndwara, aho ibi bihembo byahawe abayobozi batandatu barimo abanyapolitike batatu n’abahagarariye imiryango itari iya Leta batatu.

Perezida Paul Kagame yashimiye uyu muryango mpuzamahanga ushinze kurwanya kanseri kuba warahaye agaciro ibyakozwe n’u Rwanda mu kurwanya kanseri, by’umwihariko umuyobozi w’uyu muryango udahwema kwita kuri Afurika.

Ati “Reka nshimire UICC kuba barabonye umuhate w’u Rwanda mu kurwanya no kuvura kanseri. Ariko reka mbanze ngire icyo mvuga ku Gikomangomakazi Dina Mired uyobora uyu muryango ku buyobozi bwe bufite ubudasa n’umuhate mu kwita ku ndwara ya kanseri n’uburyo yitaga ku mugabane wa Afurika.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ubwoko bwa kanseri bwiganje mu Rwanda harimo iy’ibere n’iy’inkondo y’umura, aha niho yahereye avuga ko batangiye gupima abantu bafite imyaka iri hejuru ya 40.

Yagize ati “Mu Rwanda, abantu bafite ubwisungane mu kwivuza bafite hejuru y’imyaka 40 y’amavuko bapimwa kanseri buri mwaka, ibi bidufasha gutahura hakiri kare abafite kanseri kandi bakavurwa hakiri kare.”

Mu 2018, u Rwanda rwatangiye gahunda yo guhashya indwara ya Hepatitis C, hatangijwe kandi  no gukingira Hepatitis B.
Kuva mu 2019, Perezida Kagame agaragaje ko ikigo cy’u Rwanda cyo kurwanya kanseri cyazanze uburyo bwo kuvura bwa radiotherapy na chemotherapy, ibi byose ngo bikorwa hagamijwe kurwanya kanseri, bityo ngo nta Munyarwanda ukijya hanze y’igihugu gushaka ubuvuzi bwa kanseri.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya indwara ya kanseri hakiri intwambwe igomba guterwa.

Ati “Turacyafite inzira ndende mu guhangana n’indwara ya kanseri mu Rwanda no muri Afurika, ariko iki gihembo kiradutera imbaraga mu gukora ibirenzeho kandi byiza mu myaka iri imbere.”

- Advertisement -

Iki gihembo cyahawe Perezida Paul Kagame nk’umuyobozi wagize uruhare rw’indashyikirwa mu kurwanya kanseri, cyanahawe abanyapolitike babiri barimo Joe Baiden Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Minisitiri w’Ubuzima muri Australia, Grey Hunt.

Joe Biden, yatoranyijwe muri batatu bahabwa igihembo mu banyepolitiki kubera ko kuva umuhungu we Beau yishwe na Kanseri ifata ubwonko, yahise ashinga umuryango wita ku barwaye kanseri.

Minisitiri w’Ubuzima wa Australia Greg Hunt, we yahembewe umuhate yagize mu bushakashatsi no gushyira mu bikorwa politiki zigamije kurandura Kanseri.

Garcia-Gonzalez yashinze umurwango Max Foundation nyuma y’uko umwana we arwaye Kanseri, uyu muryango wagize uruhare mu kuvura ibihumbi by’abarwaye kanseri.

Abandi ni Dr Maira Caleffi, uvura Kanseri ifata ibere, na Dr Paul Farmer, umwe mu bashinze umuryango wa Partners in Health ukorera ahantu hatandukanye ku Isi.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, igaragaza ko mu barwayi ibihumbi bitanu basanganywe kanseri zinyuranye mu 2020, agera ku 1,237 basanganywe kanseri y’ibere naho abandi 750 basanzwe barwaye kanseri y’inkondo y’umura.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW