Rubavu: Babwiwe ko bimukiye muri  “Viziyo” basanga ari mu mbaho

webmaster webmaster

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bimuwe mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati bakimurirwa mu Murenge wa Cyanzarwe basabye ubuyobozi kububakira inzu bakava ahubakishijwe imbaho.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu

Abaturage babwiye Radio 1 ko bajya gutuzwa aho bita mu mbaho, bari babanje kwizezwa ko bagiye gutuzwa ahantu heza cyane babwirwaga ko hateye imbere “Vision”, ariko baza gutungurwa no kuba baratujwe mu mbaho, ahantu bavuga ko habatera ipfunwe kandi ko nta n’ingurane bigeze bahabwa.

Umwe yagize ati “Impamvu batubwiye ngo batuzanye muri Viziyo (Vision), baratubwiye ngo batuzanye hafi y’Ikivu, tuzacya twoga. Ntabwo wakwambara ipantalo uri gutaha mu nzu nk’iyi y’imbaho.”

Undi yagize ati “Uri gutega umumotari ukamubwira ngo ungeze mu mbaho, akugeza aha. Hano bahita mu mbaho.”

Aba baturage bavuze ko bitewe n’izo nzu zubakikishijwe imbaho, iyo imvura iguye basa naho bari hanze, bajya gukaraba bakabanza kwirukana abana, bagasaba ko Leta ibafasha kububakira inzu.

Umwe yagize ati “Ubu niyo naba ndi gukaraba, uwo hanze aba ari kumbona.”

Undi yagize ati “Iyo ngiye koga nirukana abana, naho ubundi waba uri hano ukavanamo imyenda abana bicaye hariya?”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yavuze ko hari gahunda yo kubakira aba baturage gusa abasaba na bo kugira uruhare rwabo.

Yagize ati “Birateganyijwe ko bubakirwa ariko ni buhoro buhoro bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka ndetse twaratangiye.”

- Advertisement -

Yakomje ati “Gusa barasabwa gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko hari bagenzi babo biteje imbere, bavugurura inzu zabo, bagura imirima barahinga ndetse hari n’inka biguriye, yewe n’izo nzu z’imbaho barazivugurura abandi bubaka izindi kandi bose barahawe amahirwe angana.”

Uyu muyobozi yavuze ko batazahabwa ingurane kuko bahungishwaga ibiza byashoboraga kubashyira mu kaga.

Yagize ati ”Icy’ingurane cyo bagomba kumva ko bimuwe kubera ibibazo bari bafite by’ibiza byendaga gutwara ubuzima bwabo. Leta icyo yakoze yabavanye aho hantu, ibaha n’aho guhinga kandi ni cyo cyari kibatunze, na bo nibatere intambwe biyubake.”

Ubuyobozi butangaje ibi mu gihe abaturage bo bakomeje kugaragara ikibazo cy’ubushobozi buke bityo bagasaba ko Akarere katekereza uburyo bakwiye gufashwa kwiyubaka.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

IVOMO: Radio 1

TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW