Rubavu: Irondo ryitwa iry’umwuga Abatuye Umujyi wa Gisenyi bavuga ko rifite byinshi bitanoze

Abatuye mu Mujyi wa Gisenyi bavuga ko irondo ridakora kinyamwuga nk’uko bivugwa n’Abayobozi, bakavuga ko ryugarijwe n’ibibazo ryo kuba abarikora badafite imibereho myiza, Ubuyobozi bwo bukavuga ko irondo rikiyubaka.

Umujyi wa Rubavu ni umwe mu yunganira Kigali

Gasana Jean umuturage muri uyu mugi avugako ubunyamumwuga buvugwa mu irondo rikorwa mu mugi wa Gisenyi atabubona kubera imikorere abona ku irirondo.

Ati “Njyewe ubunyamwuga buvugwa simbubona. Abakora irondo ni abantu birirwa ari abayede ahantu hatandukanye bari kubaka, aho bakagiye kuruhuka bakaza kurara irondo na bo basinzira, kandi nibaza aho batorezwa n’ikigenderwaho ngo bashakwe.’’

Yakomeje avuga ko uretse ibibazo byo kutagira impuzankano, abanyerondo kubera guhembwa nabi benshi usanga bagaragara mu bikorwa by’ubujura cyangwa gukingira ikibaba abajura kubera kwanga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi ntacyo bakorera kigaragara.

Umwe mu banyerondo utifuje ko amazina ye atanganzwa yabwiye Umuseke ko ibibazo abona mu irondo biterwa n’ubuyobozi kuko uburyo bazanwa mu kazi budahwitse.

Ati “Ubundi kiyongozi w’Akagari aratubwira ngo tuzane abandi banyerondo tugahamagara abo tuzi, akaza bagahita binjira mu kazi ako kanya nta kindi bisaba bwacya Gitifu w’Akagari yakubona ukuntu aka kwirukana kandi imibyizi wakore ukayihomba ntaho waregera.’’

Yakomeje avuga ko uretse kwirukanwa kwa hato na hato abanyerondo batitabwaho.

Ati “Ubu duheruka guhabwa imyenda mu myaka 4 ishize, umuntu ahabwa umwenda umwe gusa, bazanye irondo shop ariko na ryo ni inzira yo kutwambura kuko batugurisha ku giciro cyo hejuru bitwaje ngo barangura kuri EBM, nkaho abandi batarangura.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, TUYISHIME Jean Bosco udahakana ko irondo ry’umwuga rifite ibibazo avuga ko hari ibiri gukorwa ngo abanyerondo bakore neza.

- Advertisement -

Ati “Irondo ryacu ry’umwuga turacyaryubaka, ibibazo birahari kandi turagenda tubikemura, abanyerondo iyo baje barahugurwa nk’uko biteganywa kandi buri wa Gatanu duhura na bo tukabaganiriza.

Ibibazo biri mu irondo shop nk’uko babivuga turaza kuganiriza umukozi wacu turebe uko ryanozwa.’’

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’impuzankano ishaje kuri ubu bari kubadodera indi, kandi vuba abanyerondo bazaba basa neza.

Tumubajije ibyo gusezerera abanyerondo amafaranga bakoreye ntibayahabwe, yavuze ko bitewe n’imyitwarire batayabaha.

Ati “Ubundi bitewe n’amakosa yakoze, agenda adategujwe kuko bakora nka ba nyakabyizi, nta yandi masezerano adasanzwe ahari.’’

Nyuma yaho Umurenge wa Gisenyi utangirije irondo ry’umwuga abaturage babashije gukusanya miliyoni 22Frw zaguzwe imodoka y’isuku n’umutekano, ariko na yo abaturage bavuga ko nta numero izwi wakoresha ukeneye ko igutabara.

Ubuyobo bw’Umurenge wa Gisenyi buvuga ko 80% y’abagomba gutanga imisanzu y’irondo kuri ubu bayatanga neza ariko abanyerondo bataka kudahemberwa igihe.

Umurenge wa Gisenyi ubite Utugari 7 ukaba ubarurwamo abanyerondo barenga 200.

Umujyi wa Gisenyi ni umwe mu yunganira Kigali, ni ahantu hakenewe umutekano ku buryo bwihariye nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

KAGAME  KABERUKA Alain / Rubavu.