Bamwe mu bahinzi b’imyumbati n’ibishyimbo mu Murenge wa Mbuye bavuga ko bafite Toni nyinshi z’umusaruro babura isoko, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye kubahuza n’ibigo by’amashuri.
Aba bahinzi bavuga ko bejeje umusaruro utubutse w’imyumbati, ibishyimbo n’ibigori cyane mu bice by’amayaga.
Bakavuga ko umusaruro bahunitse mu nzu, ugiye kwiyongeraho izindi toni z’ibi bihingwa badafitiye abaguzi.
Butoya Jean Marie Vianney wo mu Mudugudu wa Kidomo, Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye, avuga ko mu myaka yashize bari basanzwe beza Toni nyinshi z’imyumbati n’ibishyimbo zikabona abaguzi, ariko mu gihembwe cy’ihinga cyatangiye bejeje umusaruro mwinshi w’ibi bihingwa babura isoko.
Yagize ati ”Ngiye kukwereka Toni mfite muri stock zabuze abaguzi wahita ubona igihombo kinini mfite.”
Uyu muhinzi akomeza avuga ko igiciro abaguzi baba bashaka kubaheraho kiri hasi ugereranyije n’ingufu bashoyemo bahinga, babagara, n’izo bashyizemo basarura kuko byabasabye imbaraga nyinshi babariyemo imbuto n’ifumbire.
Mukamana Agnes ati ”Kuba nta baguzi abahinzi dufite biduca intege, kuko no kubona amafaranga twishyurira abanyeshuri bitugoye kandi aho twavanaga amafaranga ni mu ku musaruro twejeje.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie yabwiye UMUSEKE ko gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri ari igisubizo ku banyeshuri no ku bahinzi, kuko amakoperative y’abahinzi kugurisha umusaruro wabo mu bigo by’amashuri bibegereye.
Yagize ati ”Umusaruro bejeje wabanje kubura abaguzi bitewe nuko umwaka w’amashuri wari watinze gutangira, ubu abanyeshuri batangiye kwiga n’ifunguro barifatira ku ishuri twizera ko uwo musaruro ugiye kugurwa.”
- Advertisement -
Rusiribana avuga ko bakoranye inama n’amakoperative y’abahinzi, ibigo by’amashuri byemera ko bigiye kugura umusaruro abahinzi bafite.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango